Imyidagaduro

Igice akunda ku mubiri, icyo akora, amahitamo ye hagati ya The Ben na Bruce Melodie - Yolo The Queen yaganirije abakunzi be

Igice akunda ku mubiri, icyo akora, amahitamo ye hagati ya The Ben na Bruce Melodie  -  Yolo The Queen yaganirije abakunzi be

Nta guca ku ruhande, umunyarwandakazi wigaruriye imitima ye benshi kubera imiterere ye, Kirenga Phiona uzwi nka Yolo The Queen, yavuze ko we akunda Bruce Melodie kuruta The Ben.

Yabivuze ubwo yari yatanze umwanya ku bamukurikira ngo bamubaze ibibazo bashaka kuri Instagram na we arabisubiza.

Uyu mukobwa uvuka i Rwamagana utajya upfa kugaragara mu ruhame, yafashe umwanya asubiza abamubajije nubwo ibibazo byari byinshi.

Hari uwamubajije umuhanzi Nyarwanda w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akunda, yavuze ko ari "Aline Gahongayire."

Undi yaje ati "Bruce Melodie cyangwa The Ben?" Mu kumusubiza yagize ati "Bruce".

Yavuze ko igice cy’umubiri we akunda ari ibirenge bye. Uyu mukunzi we yamubajije ati "ni ikihe gice cy’umubiri wa we akunda?" Yamusubije yifashishije amashusho y’ibirenge bye.

Yatunguranye ubwo yari abajijwe icyo akora mu buzima busanzwe, yabajijwe "ese ubundi ukora iki mu buzima busanzwe?", yamusubije ati "mu buzima busanzwe nkora iyo bwabaga."

Bimwe mu bibazo byagiye bigaruka cyane ni ibyamusabaga kuziyereka abanyarwanda, wenda nko kujya gukora ikiganiro mu itangazamakuru, abemerera ko azabikora.

Yolo The Queen yaganiriye n'abakunzi be
Yavuze ko yemera Bruce Melodie
The Ben amaze igihe agereranywa na Bruce Melodie
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top