Igisubizo cya Mutesi Jolly ku muntu wamushinje gutuka abagabo
Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yabajije uwamushinje gutuka abagabo ko ari inyana z’imbwa icyabababaje niba koko atari zo.
Hari nyuma y’uko uyu mukobwa yegukanye igihembo cya ’Best Zikomo Motivation Speaker’ mu bihembo bya Zikomo Africa Awards.
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga witwa Cpt Bad Liar, yanyujije ubutumwa kuri Twitter yibaza impamvu umuntu nka Jolly utuka abagabo ahabwa igihembo.
Ati "Ese abantu batanga ibi bihembo bagendera kuki? Ibaze umuntu nka Jolly Mutesi wita abagabo ngo ni ‘Inyana z’imbwa’ bakamuha igihembo cy’umuntu uvuga rikijyana?’’
“Niba abazajya bishongora bakavuga n’ibiterekeranye bazajya bahabwa ibihembo muraje murebe ihangana rigiye kuba.’’
Mu kumusubiza, Mutesi Jolly na we yaje amubaza niba ibyo yavuze atari byo ikintu kibababaza.
Ati "Ese ko ntabavuze mu mazina mwababajwe n’iki niba mutari zo?’’
Muri 2022 ni bwo Mutesi Jolly yarikoroje cyane ubwo yakoraga ikiganiro yabazwa igihe azashakira umugabo akavuga ko bitari mu bintu byihutirwa cyane kuri we kuko hari abashakana n’abantu ahubwo bakabatera umwanya, ari bo yagereranyije n’inyana z’imbwa.
Ese ko ntabavuze mu mazina mwababajwe ni Iki, niba mutarizo?
— Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) November 21, 2023
Ibitekerezo