Igisubizo cya The Ben nyuma y’uko umukunzi we amubwiye ko atewe ishema na we
Nyuma y’uko Uwicyeza Pamela agaragaje ibyiyumviro bye ku mukunzi we The Ben, yahise amusubiza ko amukunda.
The Ben na Uwicyeza bamaze iminsi bagaragaza ko bari mu munyenga w’urukundo, yifashishije ifoto ari kumwe na The Ben, abinyujije kuri Instagram Stories ye, Uwicyeza yavuze ko atewe ishema n’umugabo The Ben ari we.
Ati ”Ntewe ishema n’uyu mugabo mubona, ndagushimira cyane! Imana iragukunda cyane Mugisha.”
The Ben na we yahise amusubiza mu ijambo rimwe ati”ndagukunda”.
Uwicyeza Pamella, umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, urukundo rwe na The Ben rumaze igihe ruvugwa mu itangazamakuru, ndetse yakunze kugenda agaragaza y’uko ari mu rukundo n’uyu muhanzi bitewe n’amagambo yagendaga atangaza ku mbuga nkoranyambaga ze.
Ibitekerezo