Imyidagaduro

Igitaramo cya Koffi Olomide cyateje ururondogoro, bamwe barasaba ko cyahagarikwa

Igitaramo cya Koffi Olomide cyateje ururondogoro, bamwe barasaba ko cyahagarikwa

Igitaramo umuhanzi ukomeye muri Afurika ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide agomba gukorera i Kigali mu kwezi gutaha cyateje ururondogoro bamwe basaba ko cyakurwaho bitewe n’ibirego yarezwe byo guhohotera abagore.

Tariki ya 4 Ukuboza 2021 nibwo Koffi Olomide agomba gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo kigomba kubera muri Kigali Arena.

N’ubwo iki gitaramo benshi bakiteguye, bamwe mu baharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugari bari mu bukangurambaga bw’iminsi 16, ntibumva ukuntu uyu muhanzi azaza gutaramira mu Rwanda kandi yarahamwe n’icyaha cyo guhohotera bamwe mu babyinnyi be aho ndetse yagiye agezwa no mu nkiko.

Aha niho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga baharanira uburengazira bw’abagore basabye leta ko iki gitaramo cyahagarikwa.

Uwitwa Marayika, ku rukuta rwa Twitter yabajije niba bumva ari ibintu bisanzwe guha umwanya umuntu ushinjwa gufata ku ngufu ndetse n’abantu bakaba bazabyitabira bakumva baratuje.

Ati “Ese we, kubera iki mubigira ibisanzwe guha umwanya abantu bazwi mu guhohotera? Mwese mukitabira ibitaramo byabo mukumva muratuje nta kibazo?”

Mu bitekerezo byatanzweho bamwe babishyigikiye abandi bavuga ko kuba yakora iki gitaramo ntacyo bitwaye.

Uyu yaje kunganirwa n’umunyamakurukazi, Cyuzuzo Jeanne d’Arc wa Kiss FM, aho yavuze ko atumva ukuntu mu Rwanda barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi benshi bakaba bazi ko Koffi yahamwe n’icyaha cyo guhohotera umwana w’umukobwa w’imyaka 15, agaragara akubita ababyinnyi be none bakaba bamutumiye i Kigali.

Aha na we bamwe bamubwiye ko bitamureba, abandi bavuga ko abizi neza ko ijwi rye rigera kure aramutse ahagaritse iki gitaramo atakiranuka n’abanyarwanda, ni mu gihe hari n’abamushyigikiye bavuga ko bitari bikwiye ko aza.

Nk’uwitwa Olivier yagize ati “Uzi ko ijwi ryawe rigera kure Cyuzu!!! Ngaho nawe ibaze nk’ubu uhagaritse concert ya koffi Olomide kandi uzi neza ko hari abanyarwanda bamukunda kubi! Ubu wabakira?”

Cyuzuzo yahise amusubiza ati “Hoya ntawe mbujije ariko sinabura no kubivugaho kuko niba iwacu turwanya imyitwarire nk’iriya ariko abandi tukirengagiza ibyabo ni ubuhe butumwa bitanga?”

Uwiyise Bimwe Byiza we yagize ati “ntabwo bakamwemereye kwinjira ku mipaka n’ibyo byaha byose.”

Uwitwa Soter Niyoyita yagize ati “Hhahahaha ibyo ntabwo bikureba ariko nonec ko atarahamwa n’icyaha wowe ugiye kucyimuhamya? Yego sinshyigikiye ko abari nabategarugori bahohoterwa are nawe wakabije vraiment ! Rata banyarwanda bagenzi banjye ñizereko mutayobejwe na cyuzuzo gahunda iracyari yayindi”

Uwiyise Gutwi Blic we yagize ati “Koffi ni umucongomani si Umunyarwanda, kuza gutaramira ni uko nkeka ko hari benshi bamukunda hano, so ukuri kwawe abantu bose barakuzi ariko ntibikuraho ko yabataramira kandi bakishima ibyo bindi ntaho bihuriye n’U Rwanda cyangwa politiki.”

Muri 2016 nibwo Koffi Olomide yahagaritswe ku kibuga cy’indege cy’i Nairobi muri Kenya nyuma yoguhohotera umwe mu banyinnyi be.

Koffi Olomide agomba gukorera igitaramo i Kigali mu kwezi gutaha
Koffi Olomide igitaramo cyasabiwe guhagarikwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top