Ihere ijisho Shalon umukobwa ukozeho ibyamamare! 3 barafunzwe, Kwizera Olivier yirukanwa mu mwiherero(AMAFOTO)
Manzi Shalon, ni izina ririmo kuvugwa cyane mu myidagaduro, ni nyuma y’uko abahanzi babiri bafunzwe kubera we, none n’umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kwizera Olivier akaba yasezerewe mu mwiherero kubera ikiganiro yaraye agiranye n’uyu mukobwa kuri Instagaram.
Shalon Manzi uzwi nka Shazz.91 ku mbuga nkoranyambaga, bwa mbere yumvikanye mu myidagaduro ubwo hafungwaga abahanzi Kevin Kade, Davis D n’umufotozi Habimana Thierry kubera we.
Hari muri Mata 21, Habimana Thierry yafunzwe azira kuba yarasambanyije Shalon tariki ya 19 Mata 2021 ubwo yamutahagana bavuye mu birori ngo agiye kumucumbikira kuko amasaha yari yabafashe, bararanye ku buriri bumwe, ibyo byose bikaba ataruzuza imyaka y’ubukure.
Davis D yaregwaga icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambanya uyu mwana utarageza imyaka y’ubukure(icyo gihe niko byavugwaga) aho byabereye iwe mu rugo bigakorwa na Kevin Kade, ngo uyu mukobwa akihagera Davis D yarasohotse abaha rugari, byabaye tariki ya 18 Mata 2021.
Yongeye kugaruka mu itangazamakuru mu ntangiriro z’uku kwezi aho yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Jules Sentore yitwa ‘Iyizire’, uyu muhanzi yatangiye kuvugirwaho n’abantu bamubwira ko yakoresheje umwana utarageza imyaka y’ubukure ko nareba nabi ari bufungwe.
Shalon Manzi yakoze mu mitwe ya benshi nyuma y’uko Kwizera Olivier baraye bagiranye ikiganiro cya ‘Live’ kuri Instagram yirukanwe mu mwiherero w’Amavubi yarimo, ni mu gihe bitegura imikino 2 yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 u Rwanda ruzakinamo na Mali na Kenya mu kwezi gutaha.
Ibitekerezo
Simeon irategeka
Ku wa 26-08-2021nishimiye amakurumuduha kbs nibyiza ndabemera ndi Burera Cyanika ahitwa gitaraga