Imyidagaduro

Ijoro ry’urukundo na Bwiza mbere yo kwerekeza i Burayi

Ijoro ry’urukundo na Bwiza mbere yo kwerekeza i Burayi

Ku munsi w’abakundana uzwi nka "Saint Valentin", umuhanzi nyarwanda Bwiza Emerence azasusurutsa abantu mu gitaramo yise "A Night of Romance".

Iri Joro ry’Urukundo riteganyijwe ejo ku wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2023, umunsi Isi yose iba yizihiza umunsi w’abakundana.

Bwiza witegura gutaramira i Burayi ku wa 4 Werurwe 2023, azasusurukiriza abakunzi be ku munsi w’abakundana muri Galaxy Hotel guhera saa 18h kugeza saa 22h.

Kwinjira ni ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda ku muntu mu gihe abakundana (couple) ari ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda, aya mafaranga batanze bakazayakoresha bageze mu gitaramo (ticket consumable).

Bwiza Emerance azasusurutsa abakunzi be ku munsi w'abakundana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top