Ikintu cyashimishije bikomeye Riderman ubwo yaririmbiraga abakunzi ba APR FC muri Kigali Péle Stadium
Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman yavuze ko ubwo yazaga kuririmba mu birori byo guha igikombe APR FC yashimishijwe bikomeye no kubona bamwe mu bakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda nka Gatete barongeye guhuzwa bagahabwa agaciro bakwiye.
Ku Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2024, APR FC yari yakiriye Amagaju mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona, ni na bwo yashyikirijwe igikombe cya shampiyona yegukanye.
Ni ibirori byari biteguye neza uretse Riderman na Chriss Eazy nk’abahanzi bari batumiwe gususurutsa abakunzi b’iyi kipe, hari Dj Toxxyk washimishije abari muri Stade mu ndirimbo zitandukanye.
Kuri uyu mukino kandi APR FC yari yatumiye bamwe mu bakanyujijeho bayikiniye nka Jimmy Gatate, Jimmy Mulisa, Didier Bizimana, Ndizeye Aime Desire, Karim Kamanzi, Kayihura Youssuf Tchami, Eric Nshimiyimana n’abandi, bakaba ari bo basohokanye iki gikombe.
Mu kiganiro Riderman yahaye ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko yashimishijwe cyane no kuza kuririmbira abakunzi b’umupira, ibintu ahamya ko n’ubundi imikino n’imyidagaduro ari ibintu bigendana.
Ati “Ni ibintu bishimishije cyane kubona ko mu bafana b’umupira harimo n’abafana ba APR harimo abafana b’umuziki, no mu bakunzi b’umuziki harimo n’abakunzi b’umupira. Imyidagadaguro n’imikino ni ibintu bigendana kuko n’abakinnyi iyo bagiye mu myitozo baba bumva umuziki, n’abahanzi na bo akenshi bafata umwanya bakareba imikino.”
Yakomeje agira ati “Byakabaye bihuzwa, kuko tujya tubona nka final ya FNL baba batumiye abahanzi, si aho gusa kuko no mu yindi mikino yaba Basketball iyo bafite ibirori batumira abahanzi, mubona nka Final ya Champions League batumira abahanzi. Dushime abateguye kiriya gikorwa kuko ni igikorwa cyiza cyane.”
Yavuze ko kimwe mu bintu byamushimishije ari ukubona ukuntu APR FC yari yongeye guhuza abakanyujijeho muri ruhago, ngo byari ibintu byiza cyane.
Ati “Mu by’ukuri twarishimye, ikintu cyanshimishije kurusha ibindi ni ukubona ukuntu bazanye abakanyujijeho (legends) baje gutanga igihembo bakanahaba, biba byiza kubona ba Jimmy Gatate, Jimmy Mulisa baje gutanga igihembo nubwo baba batagikina ariko turabakunda bakoze ibyiza baba bakwiye guhabwa agaciro ka bo bakwiye.”
Riderman akaba yavuze ko ubu arimo gukora ku muzingo we (Album) yise ‘Intama mu ruhu rw’Impyisi’ yitegura gusohora aho amaze gusohoraho indirimbo 6 zirimo ‘Ambutiyaje’, ‘Injangwe’ yakoranye na Mr Kagame n’izindi. Gusa tariki ya 30 Gicurasi we na Bull Dogg bazashyira hanze Album bakoranye aho avuga ko abakunzi ba Hip Hop bazayikunda cyane.
Ibitekerezo