Imana ntabwo yampitiramo nabi - Niyo Bosco avuga ku mukunzi we, iby’ubukwe bwe (VIDEO)
Umuhanzi Niyo Bosco yahamije ko ari mu rukundo n’inkumi yitwa Neza Nabrizza ariko iby’ubukwe bwo atari vuba.
Muri Mutarama 2024 ni bwo Niyo Bosco umwe mu bahanzi Nyarwanda bagezweho muri iyi minsi, yashyize hanze iby’amarangamutima afitiye Neza, ni mu magambo asize umunyu yari aherekeje amashusho yasohokanye na we yasangije abamukurikira, ni nako na Neza na we yaje agaragaza ko hari umubano wihariye afitanye n’uyu muhanzi.
Nta kindi kintu kirenze yigeze abivugaho. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Niyo Basco abajijwe ku mukunzi we yagize ati "Imana ntabwo yampitiramo nabi."
Gusa yavuze ko ibijyanye n’ubukwe atari vuba hakiri urugendo, ngo haracyari byinshi atarakora.
Ati "Umva nkubwire nta kintu na kimwe cy’ubukwe gihari, ni ibintu biraho igihe icyo ari cyo cyose byanapfa. Erega turi ku Isi, yanagenda akabisikana n’undi cyangwa ntibanabisikane tukabireka, erega dufite byinshi byo gukora muvandi. Hari igihe kumutekerezaho nabyo mba numva bintwarira umwanya kandi nta mpamvu."
Niyo Bosco yamenyekabye cyane mu ndirimbo ’Ubigenza Ute?’, ’Ishyano’, ’Babylon’ n’inzindi, aheruka gushyira hanze indirimbo nshya ’Eminado’, indirimbo ye ya mbere kuva yakwinjira muri KIKAC Music.
- Neza umukunzi wa Niyo Bosco
- Niyo Bosco yavuze ko ubukwe atari hafi
Ibitekerezo