Imyidagaduro

Imihango y’ubukwe bwa Djihad Bizimana yasubukuwe nyuma y’umwaka

Imihango y’ubukwe bwa Djihad Bizimana yasubukuwe nyuma y’umwaka

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya KMSK Deinze mu Bubiligi, Djihad Bizimana nyuma y’uko ubukwe bwe na Dalida Simbi busubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus, buzaba mu mpera z’iki Cyumweru.

Tariki ya 15 Gicurasi 2021 nibwo imihango ya mbere y’ubu bukwe yabaye, ikaba yarabereye mu Bubiligi mu mujyi wa Anvers aho bose baba.

Dalda Simbi na Djihad Bizimana basezeranye imbere y’idini ya Islam (Kufunga Ndoa) bizwi nka "Nikkah" mu rurimi rw’Icyarabu.

Indi mihango yose y’ubukwe ikaba yari iteganyijwe kubera mu Rwanda tariki ya 27 na 29 Ukuboza 2021 ariko ntiyaba kubera icyorezo cya Coronavirus.

Mu ntangiriro za Werurwe 2021 nibwo Djihad Bizimana yashinze ivi hasi maze asaba Simbi kuzamubera umugore, undi arabyemera amwambika impeta ya fiançailles.

Mu minsi ishize, Djihad Bizimana yabwiye ISIMBI ko uyu mukobwa bamenyanye mbere gato y’uko ajya gukina mu Bubiligi ubu bamaranye imyaka 3.

Ati"umukunzi wanjye tumaranye imyaka irenga 3, twamenyanye mbere gato y’uko nza mu Bubiligi, kandi abantu baba hafi yanjye basanzwe bamuzi, basanzwe bamuzi."

Ku kijyanye n’icyo yamukundiye, yavuze ko mu rukundo umuntu agenda areba utuntu twinshi kandi akaba ari umusore udakundanye bwa mbere hari byinshi yanyuzemo, Dalida rero akaba yarasanze bahuje byinshi.

Biteganyijwe ko ku wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 2022 ari bwo hazaba gusaba no gukwa bizabera muri Kigali ni mu gihe abatumiwe bazakirirwa i Rubavu ku Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2022.

Ubukwe bwa Djihad Bizimana buraba mu mpera z'iki cyumweru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top