Imyidagaduro

Impaka zirashize! Amashusho y’indirimbo irimo Rocky Kirabiranya nk’umugeni yasohotse

Impaka zirashize! Amashusho y’indirimbo irimo Rocky Kirabiranya nk’umugeni yasohotse

Kuva tariki ya 16 Kanama 2021 hari urujijo ku mafoto y’umusobanuzi wa Filime, Rocky Kirabiranya byavugwaga ko yakoze ubukwe, ni mu gihe byaje kurangira ari indirimbo ya Papa Cyangwe na Social Mula yitwa Bambe.

Igikuba cyatangiye gucika mu ijoro ryo ku wa 16 Kanama ubwo hajyaga hanze amafoto ya Rocky aterera ivi Carmene umukobwa umenyerewe muri sinema nyarwanda, byatunguye benshi kuko uyu musore yari yaravuze ko atazigera atera ivi.

Nyuma y’akanya gato, Rocky wari uharawe mu mvugo ya "Nta Gikwe" hahise hasohoka n’amafoto y’ubukwe, abinyujije kuri Instagram ye nawe yashyizeho ifoto y’ubukwe ari kumwe na Carmene, iherekezwa n’amagambo agira ati " Imana ni nziza."

Benshi bagiye bamwifuriza urugo ruhire, abandi bavuga ko adohotse, gusa hari n’abatarabyemeye bavuga ko ari amashusho y’indirimbo cyangwa filime.

Benshi bagiye bemeza ko koko iki cyamamare cyakoze ubukwe, abandi bakabihakana, urujijo rwari rugihari, impaka zaje gucika nyuma y’uko hasohotse uyu munsi indirimbo Bambe ya Papa Cyangwe na Social Mula.

Byagaragaye ko aya mafoto yasohotse yari ayo mu mushusho y’iyi ndirimbo, Rocky yakinnyemo yakoze ubukwe na Carmene.

Ni indirimbo y’urukundo ishingiye k’umusore ugiye kurushinga ku munsi we w’ubukwe, ategereje umukobwa ariko na none amusezeranya ko azamukunda iteka kandi atazamuhemukira ndetse atewe ishema na we.

Muri aya mashusho kandi Social Mula aba ari we Parrain, ni mu gihe kandi hanagaragaramo Dj Briane.

Ifoto ye atera ivi yavugishije abantu batandukanye
Ntabwo byari ubukwe byari amashusho y'indirimbo ya Papa Cyangwe na Social Mula
Byateye benshi urujijo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top