Imyidagaduro

Impano itangaje umuhungu wa Katauti yasabye Diamond Platnumz

Impano itangaje umuhungu wa Katauti yasabye Diamond Platnumz

Ndikumana Hamad Katauti wahoze ari myugariro w’Amavubi witabye Imana, umuhungu we yabyaranye na Irene Uwoya [Oprah], Ndikumana Krish yatunguye benshi kubera impano yasabye Diamond Platnumz ku munsi yahawe Isakaramentu ry’Ukarisitiya.

Tariki ya 13 Kamena nibwo uyu muhungu yahawe Isakaramentu ry’Ukaristiya, ni mu gihe benshi bakekaga ko ashobora kuba umusilimu nka se, Katauti.

Mu birori byo kwishimira uyu munsi, mu bantu batumiwe harimo n’umuhanzi w’icyamamare, Diamond Platnumz aho yaririmbye ndetse afata n’ijambo.

Mu ijambo rye Diamond yabwiye Krish ko abizi ko amukunda cyane bityo rero ko ataje yitwaje impano yo kumuha kuko atazi icyo akunda ahubwo we navuge impano yumva yifuza yose kuri uyu munsi.

Benshi bahise batekereza ko uyu mwana agiye kuvuga impano ihenze nk’imodoka n’ibindi ariko atungurana avuga ko yifuza ko inshuti ze zaje kumushyigikira yazireka zikaza kumusuhuza.

Ati"impano nifuza wampa kuri uyu munsi, ni uko wareka inshuti zanjye ziri hano zikaza kugusuhuza gusa."

Byatunguye benshi ariko icyifuzo cye cyahise cyubahirizwa.

Katauti na Opran bashakanye muri 2008 baza kubyarana umwana w’umuhungu Krish muri 2011, baje gutandukana muri 2013. Mu Gushyingo 2017, Ndikumana Hamad Katauti yaje kwitaba Imana akaba yari umutoza wungirije wa Rayon Sports icyo gihe.

Diamond yamusabye kumubwira impano yumva yifuza ku munsi we w'ibirori
Krish yatunguye benshi kubera impano yasabye Diamond
Oprah n'umuhungu we Ndikumana Krish
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nambajimana celestin
    Ku wa 26-06-2021

    Uyumwanya azubwenge
    Kuberako icyambere
    Nabantu

  • Nambajimana celestin
    Ku wa 26-06-2021

    Uyumwanya azubwenge
    Kuberako icyambere
    Nabantu

  • Mugisha Robert
    Ku wa 26-06-2021

    Nyuma ya covd mujye munasura ibindi bice byo hanze yigihugu kuri tere mudutembereze isi yose

  • Mugisha Robert
    Ku wa 26-06-2021

    Nyuma ya covd mujye munasura ibindi bice byo hanze yigihugu kuri tere mudutembereze isi yose

IZASOMWE CYANE

To Top