Imyidagaduro

Umuhungu wa Nyakwigendera Katauti yahawe isakaramentu muri Kiliziya Gatolika, nyina avuga impamvu yahinduye idini

Umuhungu wa Nyakwigendera Katauti yahawe isakaramentu muri Kiliziya Gatolika, nyina avuga impamvu yahinduye idini

Umuhungu wa Nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti yabyaranye na Irene Uwoya[Oprah], Krish Ndikumana yaraye ahawe Isakaramentu ry’Ukarisitiya muri Kiliziya Gatolika ibintu byatumye benshi bibaza impamvu yahinduriye uyu mwana idini kandi se yari umuyisilamu, nyina ahamya ko umwana we atigeze aba umuyisilamu.

Ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 13 Kamena nibwo uyu muhungu yahawe Isakaramentu ry’Ukarisitiya muri Kiliziya ya Sinza mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Bwa mbere atangaza ko umuhungu we agiye guhabwa Isakaramentu, ibibazo byabaye byinshi abantu bibaza impamvu uyu mwana se yari umuyisilamu ariko nyina akaba yaramuhinduye umukristo.

Nyuma y’uko umwana we ahawe iri Sakaramentu, Oprah yavuze ko umwana we atigeze aba umuyisilamu ndetse ko na we ubwe atigeze aba we ahubwo basezeranye buri umwe akaguma mu idini rye.

Ati”njye na Hamad [Katauti] dukora ubukwe twasezeranye muri Kiliziya Gatolika hanyuma buri umwe akomeza mu idini rye, Krish ntabwo yigeze aba umuyisilamu, yakuranye nanjye rero akurira mu idini ryanjye. Namara gukura azihitiramo idini ashaka ariko ntabwo yigeze aba umuyisiramu.”

Katauti na Opran bashakanye muri 2008 baza kubyarana umwana w’umuhungu Krish muri 2011, baje gutandukana muri 2013. Mu Gushyingo 2017, Ndikumana Hamad Katauti yaje kwitaba Imana akaba yari umutoza wungirije wa Rayon Sports icyo gihe.

Krish Ndikumana yahawe Isakaramentu ry'Ukarisitiya
Oprah n'umuhungu we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kabasele ya Mpanya
    Ku wa 15-06-2021

    Umwana ni Uwa Rurema rwose turamwakiriye muri Kiriziya imwei tunganye Gatorika kandi ishingiye ku ntumwa!

  • Kabasele ya Mpanya
    Ku wa 15-06-2021

    Umwana ni Uwa Rurema rwose turamwakiriye muri Kiriziya imwei tunganye Gatorika kandi ishingiye ku ntumwa!

IZASOMWE CYANE

To Top