Imyidagaduro

Imvura y’imitoma hagati ya Bishop Gafaranga n’umugore we Murava

Imvura y’imitoma hagati ya Bishop Gafaranga n’umugore we Murava

Bishop Gafaranga nyuma yo gukora ubukwe bwavugishije benshi we na Annette Murava, bongeye gusembura ibitekerezo bya benshi kubera imitoma bateranye

Byatangiye Bishop Gafaranga yifuriza umugore we isabukuru nziza mu magambo meza y’urukundo aryoheye amatwi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yamushimiye kuba yaramurwaniye ishyaka.

Ati “Isabukuru nziza mugore wanjye nkunda, ndashima Imana ko yakongereye umwaka wo kubaho, kugira ngo ukomeze umpe ibyishimo mu buryo bwose kandi nanjye nkomeza kuguha ibyishimo mu buryo bwose, nezezwa n’uburyo unyitaho n’uburyo undwanira ishyaka. Komeza utere imbere mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri ndetse nkwifurije kugera ku nzozi zawe.”

Annette Murava na we yaje agaragaza amarangamutima ye aramushimira avuga ko Imana yamuhaye umugabo umukwiriye.

Ati “Urakoze cyane mutima, nishimira buri kimwe ndetse nshimishwa n’ibihe byiza cyane twagiranye kandi nshimira Imana ku kuba uyu mwaka usanze turi kumwe nk’abarushinze kandi b’abanyamugisha. Ntewe amatsiko no kuzagwiza indi myaka turi kumwe kandi dukomeza kwishimira imigisha Imana yatugeneye.’’

Ni inshuro ya Annette Murava yizihije isabukuru ari umugore cyane ko ubukwe bwe na Gafaranga bwabaye ku wa 11 Gashyantare 2023, ni ubukwe bwavuzwe cyane kubera uburyo bwagizwe ibanga rikomeye, bukajyamo abatumiwe hari n’abatumiwe babujijwe kwinjira aho bwabereye.

Bishop Gafaranga yateranye imitoma n'umugore we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top