Imyidagaduro

‘Intare y’Ingore y’Afurika!’ Album ya Alyn Sano avuga ko izaba idasanzwe

‘Intare y’Ingore y’Afurika!’ Album ya Alyn Sano avuga ko izaba idasanzwe

Umuhanzikazi nyarwanda, Alyn Sano yamaze gushyira hanze indirimbo ‘Boom’ izaba iri kuri Album ye avuga ko izaba idasanzwe yise ‘Intare y’ingore y’Afurika’ (African Lioness).

Uyu muhanzikazi aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Boom’, ikaba ari indirimbo y’urukundo ituje avuga ko yakoze mu rwego rwo gufasha abakundana kuryoherwa n’urukundo mu njyana ituje.

Ati “Nashakaga gukora indirimbo y’abakundana kandi iryoheye amatwi itihuta cyane ariko na none idatuje cyane, nibwo mu mutwe hajemo ijambo ‘Boom’ kuko nkunda no kurivuga, mpita nandika iyo ndirimbo.”

Iyi ndirimbo Boom, Alyn Sano yumvikana mu ijwi ry’umukobwa uba uvuga ko iyo umukunzi we ahari aba yumva ari bwo yuzuye, akaba ndetse ari nayo mpamvu ituma abyuka buri munsi ko yumva bakwibanira ubuziraherezo, ngo azamutwara aho yumva ashaka hose.

Alyn Sano kandi yabwiye ISIMBI ko nta byinshi yatangaza kuri Album ye ya mbere ‘African Lioness’ n’impamvu yayise iri zina, ngo hari ibyo akirimo kunoza azabitangaza mu minsi ya vuba.

Yakomeje avuga ko ikintu yayibwiraho abakunzi be ari uko izaba ari album iriho umwihariko kuko hazaba hariho n’ubundi butumwa butari urukundo.

Ati “Abakunzi banjye ikintu kimwe nayibabwiraho ni uko nzabaha umuziki ntasanzwe mbaha, izaba ari album iriho ubutumwa butandukanye butari urukundo gusa, ikindi kandi ni uko igiye kuza vuba cyane.”

Iyi Album kandi ikazaba iriho indirimbo 12, aho avuga ko izakorwaho n’abahanzi batandukanye ndetse barimo n’abo hanze y’u Rwanda.

Alyn Sano avuga ko Album ye ya mbere izaba iryoheye amatwi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top