Imyidagaduro

Isabukuru nziza k’umukecuru nkunda cyane - Riderman yifuruza umugore we isabukuru mu magambo asize umunyu

Isabukuru nziza k’umukecuru nkunda cyane - Riderman yifuruza umugore we isabukuru mu magambo asize umunyu

Umuraperi Gatsinzi Emery wamenyekane mu muziki nka Riderman, yifurije umugore we, Agasaro Nadia isabukuru nziza y’amavuko amwibutsa ko ari uw’ingenzi mu buzima bwe.

Buri tariki ya 26 Ukwakira, Agasaro Nadia akaba umugore w’umuraperi Riderman yizihiza isabukuru y’amavuko, iyi nshuro akaba yamwifurije isabukuru nziza amubasa gukomeza kugira umutima w’urukundo.

Ni mu magambo yanyujije ku rukuta rwa Instagram, aho yamusabye ko umutima w’urukundo agira yazawuhorana.

Ati“ Isabukuru nziza k’umukecuru nkunda cyane Agasaro, Umutima utuje kandi ukunda bose, kubaha Imana n’abantu, gukunda igihugu cyacu n’umuco wacyo [...] n’ibindi byinshi byiza byawe ntarondora, uzabihorane kandi uzabirage abazadukomokaho.”

Yamokeje avuga ko ari umunyamahirwe kuba amufite mu buzima bwe kuko nta muntu yamugereranya na we.

Yaize ati“Uwiteka aguhe kuramba, aguhundagazeho imigisha ye, kandi akomeze akugende imbere muri uru rugendo rw’ubuzima turimo ku Isi. Ndi umunyamahirwe cyane kuba ngufite mu buzima bwanjye.”

Agasaro wabaye Nyampinga wa Mount Kenya University Kigali mu 2013 ubwo yari akihiga, muri 2013 ni bwo yashakanye n’uyu muraperi wegukanye Guma Guma Super Star ya 3 muri 2013.

Riderman yifurije umugore isabukuru y'amavuko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Umuhoza Zahara
    Ku wa 31-10-2020

    Muba mwakoze cyane kutugezaho ayamakur

  • Umuhoza Zahara
    Ku wa 31-10-2020

    Muba mwakoze cyane kutugezaho ayamakur

IZASOMWE CYANE

To Top