Imyidagaduro

Isabukuru nziza mboni y’amaso yanjye - Mu magambo asize umunyu, umuhanzi Yverry yifurijwe isabukuru y’amavuko n’umukunzi we

Isabukuru nziza mboni y’amaso yanjye - Mu magambo asize umunyu, umuhanzi Yverry yifurijwe isabukuru y’amavuko n’umukunzi we

Uwase Vanessa akaba umukunzi w’umuhanzi Rugamba Yverry, mu magambo yuje imitoma yamwifurije isabukuru nziza amusabira guhirwa mu buzima kandi byose bakazabisangira.

Umuhanzi Rugamba Yverry yavutse tariki ya 5 Werurwe 1994, ni itariki y’amavuko asangiye na mushiki we Immaculée n’ubwo batavutse mu mwaka umwe. Ku munsi w’ejo Yverry akaba yarizihizaga isabukuru y’imyaka 27.

Uyu muhanzi umaze kubaka izina bitewe n’indirimbo ze z’urukundo zinyura benshi, umukunzi we Vanessa yamufashije gukomeza kuryoherwa n’isabukuru nziza.

N’ubwo isabukuru ye yabaye ku munsi w’ejo hashize, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu umukunzi we yafashe umwanya amubwira amagambo meza yuje imitoma aryoheye amatwi kuruta indirimbo z’uyu muhanzi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati“nkwifurije ibyishimo, ubuzima, umunezero n’iterambere mu buzima, nyuma ya byose ibyo ufite uzabisangira nanjye. Ntuzabikora? Isabukuru nziza mboni y’amaso yanjye akaba umuntu nkunda mbikuye ku ndiba y’umutima wanjye.”

Muri Kanama 2019 nibwo Yverry na Uwase Vanessa bahishuye ko bari mu rukundo, ibi babigaragarije ku mbuga nkoranyambaga aho bateranye imitoma, byari bisembuwe n’ifoto Yverry yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ahamya ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa, amakuru avuga ko urukundo rwabo rwatngaiye mu ntangiriro za 2019.

Rugamba Yverry ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo z’urukundo nka ’Nk’uko njya mbirota’, ’Amabanga’, ’Naremewe’, ’Umutima’ n’izindi.

Yverry na Vanessa baryohewe n'urukundo
Vanessa yifurije umukunzi we ibyiza gusa mu buzima
Urukundo rwa Yverry na Venessa rumaze igihe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top