Imyidagaduro

Ish Kevin yaje avuye mu bitaro, ibyuma by’abazungu biratenguha Sauti Sol igezweho, Christopher akurirwa ingofero (AMAFOTO)

Ish Kevin yaje avuye mu bitaro,  ibyuma by’abazungu biratenguha Sauti Sol igezweho, Christopher akurirwa ingofero (AMAFOTO)

Mu gitaramo cyo gusoza umwaka w’imikino wa Basketball cyatumiwemo itsinda ry’abahanzi bakomeye muri Kenya, Sauti Sol beretswe urukundo rudasanzwe nubwo mbere y’uko bajya ku rubyiniro ibyuma by’abazungu byabanje kubatenguha amajwi akabura.

Nyuma y’umukino w’intoranywa muri shampiyona ya Basketball 2021-22 "All Star Game 2022" aho Team Mpoyo yatsinze Team Steve amanota 126-116, hari hatahiwe abanyabirori, Kigali Arena hahise hakomereza igitaramo cya Sauti Sol yo muri Kenya aho yafashijwemo n’abahanzi Nyarwanda Meneza Christopher na Ish Kevin.

Umuhanzi wa mbere yageze ku rubyiniro saa 21h20’ ari we Ish Kevin.

Uyu musore ukunzwe n’abiganjemo urubyiruko nubwo ari we wabanje ku rubyiniro ntabwo byamutwaye imbaraga nyinshi ngo abe yamaze gushyira abari muri Arena mu mwuka w’igitaramo, yageze ku ndirimbo ’Amakosi’ biba ibindi muri Kigali Arena yaririmbanye n’abakunzi be. Ubwo yarimo aririmba iyi ndirimbo yikubise hasi ku rubyiniro inshuro 2.

Yageze ku ndirimbo VIP yakoranye na Yvan Buravan uheruka kwitaba Imana, yasabye abari muri Kigali Arena gucana amatoroshi ya telefoni za bo maze bagaha icyubahiro uyu muhanzi witabye Imana mu kwezi gushize kwa Kanama.

Mu minota 30 yamaze ku rubyiniro, mbere yo kuvaho yabwiye abakunzi b’umuziki we ko yaje avuye mu Bitaro.

Ati "ndagira ngo mbabwire ko naje mvuye mu bitaro. Ndarwaye ariko kubera urukundo mbakunda sinari gusiba kuko namwe muba mwaje kutureba kubera urukundo."

Ish Kevin yahise asaba abakunzi be kuririmbana na we indirimbo "No Cap" ari yo yasorejeho.

Ngo yaje avuye mu bitaro
Ish Kevin yabasabye gucana urumuri hibukwa Yvan Buravan

Saa 21:55’ umuhanzi Muneza Christopher yari ageze ku rubyiniro, yakirwa n’amashyi menshi cyane y’abari muri Kigali Arena.

Uyu muhanzi waririmbye mu buryo bwa Live, yahereye ku ndirimbo ye "Byanze", akomereza kuri "Abasitari" yishimiwe na benshi.

Ibintu byahinduye isura ubwo yageraga ku ndirimbo "Ndabyemeye" agahita akurikizaho "Uwo munsi" ndetse na "Ndamukunda".

Yahise akurikizaho indirimbo yakoranye n’umuraperi Danny Nanone yitwa "Iri Joro" yahagurukije imbaga, byahumiye ku mirari ubwo yari ageze ku ndirimbo "Ijuru Rito".

Yahise akurikizaho "Nibido", amaze kuyiririmba yahise atungurana ahamagara ku rubyiniro Producer Element maze aririmbira abakunzi be indirimbo ye ikunzwe cyane "Kashe".

Yakomereje ku ndirimbo ye ikunzwe cyane yahagurukije Kigali Arena yose "Mi Casa" akurikizaho "Simusiga" imaze imyaka 4 isohotse.

Christopher mu minota 38 yamaze ku rubyiniro yayisoreje ku ndirimbo "Hashtag", yavuye ku rubyiniro benshi batabishaka.

Christopher yemeje abari bitabiriye iki gitaramo
Iki gitaramo cyari kitabiriwe ku rwego rwo hejuru

Hahise hakurikiraho Dj Marnaud wahawe umwanya ngo asusurutse abari muri Kigali Arena mu gihe cy’iminota 45.

Ubwo Marnaud yari avuye ku rubyiniro ibyuma bisohora amajwi byagize ikibazo maze abari muri Kigali Arena batangira kuririmba indirimbo zitandukanye, bamwe ukumva baririmba bati "oyeeee! Oyeee! Oyeeee!" Abandi na bo bati "murera, murera!" Ni ikibazo cyamaze iminota 11.

Saa 23:31’ nibwo itsinda rya Sauti Sol ryageze ku rubyiniro ryakiranwa urugwiro rwinshi cyane, baje mu mwambaro wa Made In Rwanda, banzitse n’indirimbo ya bo ‘Extravaganza’.

Bamaze kuyiririmba basabye mu kinyarwanda bagize bati "mwiriwe?" Bakomeje bavuga ko bishimiye gutaramira mu Rwanda.

Baririmbye indirimbo zitandukanye za bo zakunzwe nka ‘Insecure’, ’Short N Sweet’ bahuriyemo n’umuhanzi ‘Nyashinski’ ndetse na ’Kuliko Jana’ yakiranywe urugwiro n’abari muri Kigali Arena.

Bomereje kuri “Isabella”, “Feel My Love”, “Nerea”, “Melanin” bahuriyemo na Patoranking zishimiwe cyane. Baririmbye kandi “Live and Die in Africa” 

Ubwo bari bageze ku ndirimbo "Nerea" bakoranye na Amos & Josh yasohotse muri 2015, Kigali Arena yitereye ibicu bitewe n’uko baririmbyemo Perezida Paul Kagame. Ni ku nkuru y’umusore aba abuza umukobwa gukuramo inda yamuteye kuko uwo mwana ashobora kuzaba igihangange.

Indirimbo yabo "Suzanana" na yo yanyeganyeje inkuta za Kigali Arena. Aba bahanzi bakaba bamaze ipfa abitabiriye igitaramo bataha banyuzwe.

Sauti Sol yishimiwe muri Kigali Arena
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top