Imyidagaduro

Ishimwe Clement na Butera Knowless bizihije isabukuru y’ubukwe bwa bo bakira inka bagabiwe na Perezida Kagame (AMAFOTO)

Ishimwe Clement  na Butera Knowless bizihije isabukuru y’ubukwe bwa bo bakira inka bagabiwe na Perezida Kagame (AMAFOTO)

Umuhanzikazi Butera Knowless n’umugabo we Clement Ishimwe bizihije isabukuru y’imyaka umunani barushinze bakira inka bagabiwe na Perezida Kagame.

Umunsi nk’uyu tariki 7 Kanama 2016 ni bwo aba bombi bakoze ubukwe biyemeza kubana akaramata bakazatandukanywa n’urupfu.

Uyu munsi bizihije imyaka umunani barushinze akaba ari nabwo bakiriye inka baheruka kugabirwa n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame bongera kumushimira.

Muri Nyakanga 2024, ni bwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abahanzi batuye mu Karumuna mu Bugesera, nk’uko yari yabibasezeranyije ku wa 6 Nyakanga 2024, ubwo yiyamamarizaga muri ako Karere.

Ni icyifuzo cyari cyatanzwe na Butera Knowless ubwo Perezida Kagame yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Bugesera, asaba ko nk’abaturanyi be bo mu karere ka Bugesera yazabatumira yabonye umwanya bagatarama bishimira intsinzi.

Icyo gihe Perezida Kagame yargize ati “Reka mbanze nsubize ibyasabwe na Knowless, ni uko yavuze mbere yanjye, naho nanjye nari mbifite ko nzashaka umwanya nkabatumira tugatarama.”

Nyuma y’iminsi 9 gusa Perezida Kagame yahise asubuza icyifuzo cya Knowless atumira abahanzi batuye mu karere ka Bugesera by’umwihariko ahazwi nko mu Karumuna barimo Knowless, Producer Clement, Tom Close, Platini P, Nel Ngabo n’abandi batandukanye, ndetse aranabagabira.

Kuri uyu wa 7 Kanama 2024 ni bwo aba bahanzi bagabiwe na Perezida Kagame bashyikirijwe inka bagabiwe.

Ishimwe Clement abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko ari ibyishimo bidasanzwe kuri uyu munsi bizihijeho isabukuru y’imyaka 8 bakoze ubukwe, wahuriranye no kwakira inka bagabiwe na Perezida Kagame, baranamushimira.

Ati "Mbega uburyo bwo kwizihiza isabukuru yimyaka 8 y’ubukwe, uyu munsi twakiriye Rugirabuntu na Rudahinyuka twagabiwe na Rudasumbwa. Turagushimira iteka Nyakubahwa Paul Kagame."

Clement yasoje abwira umugore we Knowless ko amukunda.

Ati "Butera Knowless nkukunda buri munsi."

Knowless na Clement barizihiza imyaka 8 bamaze bakoze ubukwe
Isabukuru y'ubukwe bwa bo bayizihije bakira inka bagabiwe na Perezida Kagame
Imwe mu nka zagabiwe Knowless na Clement
Abahanzi bagabiwe na Perezida Kagame bashyikirijwe inka za bo

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top