Imyidagaduro

Ishimwe wateguye igitaramo cyitiriwe ubusambanyi yasobanuye intego yari afite

Ishimwe wateguye igitaramo cyitiriwe ubusambanyi yasobanuye intego yari afite

Ishimwe Christine wateguye igitaramo cyavugishije benshi cyiswe ‘Pussy Party’, ari mu maboko y’ubugenzacyaha, yeretswe itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.

Yemeye ko ari we wateguye iki gitaramo cyatumye benshi bacika ururondogoro. Ubugenzacyaha bukimufatira i Nyamirambo ngo bwamusanze ari kunywa ibiyobyabwenge, kiba ikindi cyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Mbabazi Modeste, yabwiye itangazamakuru ko Ishimwe Christa agiye kujyanwa mu kigo ngororamuco i Huye abanze avurwe abone gukurikiranwaho ibyaha.

Yagize ati “Haratekerezwa kumujyana mu kigo ngororamuco i Huye kugira ngo avurwe, nyuma yaho noneho agakomeza gukurikiranwa ku byaha yakoze.”

Ishimwe Christine w’imyaka 20, bigaragara ko nta gihunga afite ku maso ndetse buri kibazo abanyamakuru bamubajije yagisubizaga atajijinganya yitsitsa ku kuba “abantu bacyibeshyeho, kuko cyari icy’inshuti 40 gusa”.

Yavuze ko amatike yagombaga gucuruzwa mu biciro bitandukanye kugira ngo abagombaga kwishyura menshi bajye kurebera ibirori muri etage ahagombaga kuba habyinira abakobwa hanyuma abishyuye make bagume mu nyubako yo hasi.

Ati “Twari gukodesha inzu ya etage, hejuru harimo abakobwa bari kubyina, hasi bakanywa bakarya ariko batari kureba abakobwa bari kubyina.”

Abakobwa bagombaga kubyinira abafana ngo si abagombaga gucuruzwa ahubwo “Ni abamansuzi babyina mu tubyiniro dusanzwe, baba bambaye ntabwo baba bambaye ubusa.”

Yavuze ko igitaramo cye kitari kigamije “Kwimara ipfa kuko amafaranga 50,000 adashobora kugura umukobwa ngo unarye, unanywe. Abo bantu bari kuza, hari abakobwa bazababyinira, hari hateganyijwe n’abahanzi bakizamuka bashakaga kwerekana impano zabo.”

Yongeyeho ati “Ni ubwa mbere nari ntekereje icyo kintu. Twari twicaranye n’inshuti yanjye tubitekereza gutyo […] ejo habaye igitaramo cyo kwambara mask, twanze guhuza izina n’abo ngabo twebwe dushyiraho mask y’injangwe[ipusi].”

Uyu mukobwa uvuga ko akunda byimazeyo ibyerekeye gutegura ibitaramo, ngo yakoresheje ifoto y’umukobwa wambaye ubusa uziritswe ku ntebe kugira ngo arusheho gukurura abantu.

Ati “Iriya foto ntabwo ari njyewe, ni umukobwa wo hanze, ni nk’uko wafata Nicki Minaj kugira ngo ikirori kirusheho gukurura abantu.”

Uyu mukobwa na we amaze iminsi avugwa cyane nyuma yo kwigamba gutegura igitaramo cy'ubusambanyi

Ishimwe Christine akurikiranyweho icyaha cy’urukozasoni cyiyongereyeho icyo kunywa ibiyobyabwenge nk’uko ubugenzacyaha bubisobanura.

Ku cyaha cy’urukozasoni, ingingo ya 135 y’Igitabo cy’amategeko ahana, iteganya ko uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugera kuri ibiri y’igifungo.

Ku maso wabonaga nta kibazo afite...

Ishimwe Christine yifototozaga nk’aba slay queen ubona ntacyo bimutwaye

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top