Nyuma y’uko agizwe umwere ku byaha yaregwaga ndetse agahita anafungurwa ariko Ubushinjacyaha bukajurira, Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] azatangira kuburana mu bujurire mu kwezi guhata.
Biteganyijwe ko Urukiko Rukuru ruzatangira kuburanisha mu bujurire urubanza rwa Prince Kid tariki ya 10 Werurwe 2023.
Tariki ya 2 Ukuboza 2022 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere ku byaha 3 yari akurikiranyweho ari byo; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Ibi byaha aregwa kuba yarabikoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye nk’umuyobozi wa Rwanda Inspiraton Backup yateguraga irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu musore gufungwa imyaka 16, nyuma yo kugirwa umwere bwahise bujuririra iki cyemezo.
Ibitekerezo