Iyo nibutse ko navutse nibuka agaciro ka mama – Tijara Kabendera(VIDEO)
Umunyamakurukazi ukunzwe cyane mu Rwanda, Tijara Kabendera avuga ko n’ubwo iyo umuntu yavutse ari we bifuriza isabukuru nziza, we atajya yibagirwa gutekereza kuri nyina kuko ahita yibuka agaciro ke.
Tariki ya 1 Ugushyingo, umunyamakurukazi Tijara Kabendera yagize isabukuru y’amavuko, kimwe mu byo abantu bamubajije ni ukuba iyo abantu bavutse bishimira ko bavutse ariko bakibagirwa uwari ku gise uwo munsi, mu kiganiro na ISIMBI, yavuze ko we atajaya amwibagirwa ahubwo ari wo mwanya wo kwibuka agaciro ke.
Ati “naripositinze, kwa kundi dusigaye dutebya ndavuga ngo uyu munsi munteteshe na MoMo irakora, umuntu yahise anyandikira ngo none se uwari ku gise we biragenda bite? Ariko njyewe namutekerejeho kuko buri gihe iyo nibutse ko navutse nibuka agaciro ka mama wanjye.”
Tijara kandi yavuze ko ku munsi we w’amavuko umubera umunsi mwiza wo gushimira Imana ibyo yamukoreye byose ndetse akayisaba no gukomeza kumurinda.
Ibitekerezo