Imyidagaduro

Jay Rwanda mu buryohe bw’urukundo n’inkumi y’uburanga yatereye ivi 2020(AMAFOTO)

Jay Rwanda mu buryohe bw’urukundo n’inkumi y’uburanga yatereye ivi 2020(AMAFOTO)

Rudasubwa wa Afurika 2017, umunyamideli w’umunyarwanda Ntabanganyimana Jean de Dieu wamamaye nka Jay Rwanda mu buryohe bw’urukundo n’inkumi yambitse impeta ya fiançailles muri 2020.

Jay Rwanda muri Mutarama 2020 yari yambitse impeta ya fiançailles umukobwa wari umukunzi we yanirinze gutangaza amazina icyo gihe.

Yongeye gushotora abantu n’amashusho ari kumwe n’iyi nkumi bagiranye ibihe byiza.

Hashize iminsi mike abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ashyizeho amashusho ari kumwe n’inkumi ni mu gihe abantu bategereje impapuro z’ubutumire mu bukwe bwa bo.

Ayo mashusho yaherekejwe n’amagambo y’urukundo y’indirimbo "Love don’t Cost a Dime" ya Magixx na Ayra Star.

Jay Rwanda yongeye gushimangira urwo akunda uyu mukobwa nyuma yo kugaragaraza ko yamaze no kumwambika impeta ya fiançailles (imaze imyaka 2), ni mu mashusho n’ubundi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Aya mashusho agaragaza ko byabereye ku kiyaga nyuma y’uko bombi bari bahagariye ibihe byiza, Jay Rwanda yari yambaye ikabutura yo gusohokana ku mazi mu gihe umukobwa we yari yambaye bikini z’iroza.

Jay Rwanda biravugwa ko agiye gukora ubukwe
Umukunzi wa Jay Rwanda umaze imyaka 2 yambaye impeta ya fiançailles
Bari bagiriye ibihe byiza ku mazi
Yagaragaje ko yamwambitse impeta y'urudashira
Uvuze ko bataberanye waba ubeshya
Bamaze iminsi bari mu munyenga w'urukundo
Ubwiza bwo nta cyo wamushinja
Ubwo yamwambikaga impeta
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kirenga Romeo
    Ku wa 5-11-2022

    None x ubwo uwo mukobwa apima ibiro bingahe

IZASOMWE CYANE

To Top