Jules Sentore ameze nk’uwazutse! Uko nyina yagiye muri koma amezi 6 amutitwe(VIDEO)
Masamba Intore akaba musaza wa nyina wa Jules Sentore yasobanuye uburyo nyina w’uyu muhanzi yakoze impanuka ikomeye yahitanye se maze Umutako Fanny(Nyina wa Jules Sentore) agahita ajya muri koma ari nabwo yari amutwite.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Masamba yagarutse kuri mushiki we wamukurikiraga ari we nyina wa Jules Sentore, aho yavuze ko yari umuntu mwiza cyane ugira urukundo.
Ati“Yari mushiki wanjye uzi kubyina cyane, agira urugwiro nabaga naje mfite stress, ni we wazimaraga, uramuvuze numva ndanamukumbuye cyane, ntushobora kubabara iruhande rwe, ntushobora gusonza imbere ye, yakoraga ibishoboka byose akagushakira icyo kurya, yari afite umutima mwiza cyane.”
Yakomeje avuga ko Jules Sentore ameze nk’umuntu wazutse kuko yavutse mu buryo bugoye cyane ko batatekerezaga ko yavuka, ni nyuma y’impanuka se na nyina bakoze bamutwite aho papa we yahise yitaba Imana n’aho nyina akajya muri koma amezi 6.
Ati“nyina ni we wangwaga mu ntege, yakoze impanuka na se wa Jules ahantu mu Ngagara(mu Burundi), se ahita apfa ubwo, nyina atwite Jules, yagiye muri koma hafi nk’amezi 6. Twari tubizi ko atwite, gusa twumvaga wenda nyina azakira ariko ntabwo twatekerezaga ko umwana yarokoka. Twarasenze cyane.”
“Twari tukiri mu Burundi mu buhungiro ubanza Imana yaramvise amasengesho yacu, twabajije muganga atubwira ko umwana na nyina ari bazima ariko nyina yagize igikomere kizamumugaza. Turavuga tuti umwana na nyina barazutse.”
Nyina wa Sentore na Se, bakoze impanuka bahura ibyumweru bibiri ngo bakore ubukwe, Sentore akaba yaravukiye mu muryango wo kwa Sentore(se wa Masamba).
Jules Sentore akaba aherutse gusohora indirimbo yitwa ‘Mama’, igaruka ku buzima bwe na nyina witabye Imana muri 2018.
Ibitekerezo