Junior Giti yavuze ukuri ku isibwa ry’indirimbo ’Jugumila’ yasibishijwe n’umuntu batarabona
Nyuma y’uko indirimbo ‘Jugumila’ yahuriwemo n’abahanzi Chris Eazy, Kevin Kade na Phil Peter isibwe kuri YouTube, Junior Giti yavuze ko uwasibishije iyi ndirimbo bamumenye ariko bataramubona, bakaba barimo gukora ibishoboka byose ngo bamugereho.
Ni indirimbo yasohotse tariki ya 21 Gashyantare 2024 ishyirwa kuri Shene ya YouTube y’umuhanzi Chris Eazy. Ni indirimbo bitagoranye ko ihita yigarurira imitima y’abakunzi b’ubumuziki mu Rwanda bitewe n’uburyo yari ikozwemo, iryoheye amatwi.
Bitunguranye iyi ndirimbo yari imaze kurebwa n’abantu hafi ibihumbi 600 mu cyumweru kimwe gusa, ejo yasibwe ku muyoboro wa YouTube aho uwajyaga kuyireba bamubwiraga ko yasibwe kubera ko bayireze ‘Copy Right’ (bivuze ko harimo nk’amajwi cyangwa ibindi bikoresho byakoreshejwe bitari ibya ba nyir’ubwite kandi batanabiherewe uburenganzira).
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29, Junior Giti, ushinzwe kurerebera inyungu z’umuhanzi Chris Eazy, abinyujije kuri ‘WhatsApp Status’ ye yashyizeho link y’iyi ndirimbo, gusa nyuma y’amasaha make yongeye kuburirwa irengero.
Mu kiganiro Junior Giti yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yasibwe bitewe n’umuntu wayishyize ku mbuga zose akayiyitirira ariko barimo gushaka uko ikibazo gikemuka.
Ati “Ni umuntu wayifashe ayishyira kuri audiomack, kuri Google Play, kuri YouTube ayishyira ahantu hose ahita amera nk’aho umutungo ubaye uwe. Ni we wabikoze akaba adukozeho. Ubu turimo turashaka uko ikibazo gikemuka tugomba kumushaka tukavugana na we.”
Yakomeje avuga ko batazi icyo yifuza kuko batamuzi, batarabasha kuvugana na we kuko na nimero ye babonye itarimo gucamo, gusa ngo bagomba kumushaka bakamubona uko byagenda kose.
Ati “Ariko dufite kumushaka tukamubaza impavu yabikoze kuko arimo aradukereza. Niba indirimbo yarayikunze ashaka kuyigura ikaba umutungo we yabivuga. Nta n’ubwo tunamuzi, na nimero yashyizeho ntabwo zicamo ariko buriya nidufata ifoto bikagera muri RIB araboneka ntabwo ari bubure.”
Yijeje abakunzi b’umuziki wa Chris Eazy by’umwihariko abari bakunze iyi ndirimbo ‘Jugumila’ ko badasinziriye ahubwo barimo gukemura iki kibazo, mu gihe cya vuba barongera babone indirimbo ya bo bakunze.
Ni indirimbo yari mu njyana ya AfroGako yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Element muri 1:55 AM, ikaba kandi mu buryo bw’amajwi yaratangiye gutunganywa tariki ya 9 Ukuboza 2023.
Amakuru akaba avuga ko kugira ngo amashusho ya yo asohoke (atagaragaramo umukobwa n’umwe) ku wa 21 Gashyantare 2024, yatanzweho miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibitekerezo