Umusobanuzi wa filime akaba n’umujyanama w’abahanzi, Bugingo Bonny wamenyekanye nka Junior Giti, yavuze ko mu Rwanda nta muhanzi ukora ’live’.
Ibi uyu mugabo ufite inzu ifasha abahanzi ya ’Giti Business Group’ yabigarutseho nyuma y’uko ejo hashize Chriss Eazy, umuhanzi areberera inyungu ze amaze kuririmba mu birori byo gushyikiriza APR FC igikombe cya shampiyona 2023-24.
Abajijwe impamvu bakoze ’Playback’, Junior Giti yavuze ko mu Rwanda nta muhanzi ukora live bitewe n’uko nta bikoresho bihari.
Ati "Mu Rwanda nta muhanzi n’umwe urakora ‘live’ ahandi bazikora baba bafite ibikoresho byose by’umuziki. Bacurangira ku rubyiniro ukumva ko nyine ni ya ‘beat’ usanzwe wumva, naho twebwe iyo baje bagiye gucurangira umuhanzi baba bafite ibikoresho 4 byonyine.”
”Abantu bo hanze bakora ‘live’ iriho abacuranzi 16 kugira ngo ka kantu gato kari mu ndirimbo wongere ukumve bagacuranga ku rubyiniro, mu Rwanda byagorana kurenza 5.”
Yavuze ko kandi mu Rwanda impamvu iyo umuhanzi ari ku rubyiniro akora ’live’ birangira indirimbo yahindutse, icyari AfroBeats kikaba Reggae, biterwa n’ibikoresho.
Ibitekerezo
Ineza
Ku wa 17-05-2024Uwo muhanzi ukora live ninde
Ineza
Ku wa 17-05-2024Uwo muhanzi ukora live ninde
Bite
Ku wa 13-05-2024Oyyaaa muri Gospel barabikora pe.