Juno Kizigenza yasohoye indirimbo yakomoye ku bitutsi yatutswe mu minsi ishize
Umuhanzi Nyarwanda Juno Kizigenza, yasohoye indirimbo yise ‘Kizigenza’ yakomoye ku bihe amaze iminsi anyuramo harimo n’ibitutsi yatutswe ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo ‘Away’ yafashijemo Ariel Ways, aheruka gusohora indirimbo yise ‘Please Me’, ni indirimbo yavuzwe cyane itaranasohoka kubera uburyo yayitegujemo abantu ashyira hanze ifoto ahetse kuri moto umukobwa wambaye ubusa witwa Kayugi Eunice Musabe wiyita Ezee Darling ari na we yakoresheje mu mashusho y’iyo ndirimbo.
Amashusho yayo kandi ni kimwe mu bintu byagarutsweho cyane bitewe n’uburyo akoze aho harimo umukobwa wambaye ubusa, ntabwo yakiriwe neza aho bamushinje guta umuco.
Uyu muhanzi rero akaba yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Kizigenza’ agaruka kuri ibyo byose.
Indirimbo igitangira igaragaza uyu musore arimo asoma bimwe mu bitekerezo byatanzwe ku ndirimbo ‘Please Me’ aho bamwe bamututse bavuga ko ari indaya, hari n’abibazaga niba ari abahanzi nyarwanda.
Muri iyi ndirimbo yumvikana avuga ko amaze iminsi adatekanye, umutima we udatuje bitewe n’ibyo arimo kunyuramo, gusa yizera ko bizashira.
Hari aho agira ati “Ishyamba si ryeru habe na mba. Umutima wanjye numva uboshye. Mbitura abatunze byose banyiyama. Narababaye. Ntabwo navukiye kuba nta makemwa. Nubwo niyumanganya. Ingorane zizashira. Nyuma y’aya marira nzaseka.”
Juno Kizigenza yize umuziki mu ishuri rya muzika ku Nyundo, ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi cyane cyane urubyiruko bitewe n’indirimbo akora, yanyuze muri muri Label ya Igitangaza Music ya Bruce Melodie ariko nyuma baje gutandukana akora ku giti cye.
Ibitekerezo
JEROME
Ku wa 5-08-2023Andika Igitekerezo Hano KUNAVIDEOBANYURAHE
Sandala
Ku wa 3-05-2023Mugira amakuru murekemusazawa cuatereimbere kuko amagamboyanyu yatuma avangirwa ntakomeze kudukoma muzik
DAVIDE
Ku wa 29-01-2023Andika Igitekerezo HanoNSHAKAINDILIMBO
DAVIDE
Ku wa 15-01-2023Andika Igitekerezo HanoNUKOMUTALIKUMAINDILIMBOYAJUNO
DAVIDE
Ku wa 15-01-2023Andika Igitekerezo HanoNUKOMUTALIKUMAINDILIMBOYAJUNO
Fefe b
Ku wa 13-12-2022Juno bamureke ntekereza atazasubira
nkiranuye eric
Ku wa 28-10-2022kubona indimboshya kuri Goog
0788227562
Ku wa 10-08-2021Patric Habarugira Yagiyehe
nsengiyaremye dismas
Ku wa 8-08-2021mwiriwe neza.mwambwiyabakinnyi APR yaguze.nabishaka.bose