Imyidagaduro

Juno Kizigenza yasohoye indirimbo yakomoye ku bitutsi yatutswe mu minsi ishize

Juno Kizigenza yasohoye indirimbo yakomoye ku bitutsi yatutswe mu minsi ishize

Umuhanzi Nyarwanda Juno Kizigenza, yasohoye indirimbo yise ‘Kizigenza’ yakomoye ku bihe amaze iminsi anyuramo harimo n’ibitutsi yatutswe ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo ‘Away’ yafashijemo Ariel Ways, aheruka gusohora indirimbo yise ‘Please Me’, ni indirimbo yavuzwe cyane itaranasohoka kubera uburyo yayitegujemo abantu ashyira hanze ifoto ahetse kuri moto umukobwa wambaye ubusa witwa Kayugi Eunice Musabe wiyita Ezee Darling ari na we yakoresheje mu mashusho y’iyo ndirimbo.

Amashusho yayo kandi ni kimwe mu bintu byagarutsweho cyane bitewe n’uburyo akoze aho harimo umukobwa wambaye ubusa, ntabwo yakiriwe neza aho bamushinje guta umuco.

Uyu muhanzi rero akaba yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Kizigenza’ agaruka kuri ibyo byose.

Indirimbo igitangira igaragaza uyu musore arimo asoma bimwe mu bitekerezo byatanzwe ku ndirimbo ‘Please Me’ aho bamwe bamututse bavuga ko ari indaya, hari n’abibazaga niba ari abahanzi nyarwanda.

Muri iyi ndirimbo yumvikana avuga ko amaze iminsi adatekanye, umutima we udatuje bitewe n’ibyo arimo kunyuramo, gusa yizera ko bizashira.

Hari aho agira ati “Ishyamba si ryeru habe na mba. Umutima wanjye numva uboshye. Mbitura abatunze byose banyiyama. Narababaye. Ntabwo navukiye kuba nta makemwa. Nubwo niyumanganya. Ingorane zizashira. Nyuma y’aya marira nzaseka.”

Juno Kizigenza yize umuziki mu ishuri rya muzika ku Nyundo, ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi cyane cyane urubyiruko bitewe n’indirimbo akora, yanyuze muri muri Label ya Igitangaza Music ya Bruce Melodie ariko nyuma baje gutandukana akora ku giti cye.

Juno Kizigenza avuga ko amaze iminsi atorohewe
Imwe mu mafoto yatumye yibasirwa na benshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • JEROME
    Ku wa 5-08-2023

    Andika Igitekerezo Hano KUNAVIDEOBANYURAHE

  • Sandala
    Ku wa 3-05-2023

    Mugira amakuru murekemusazawa cuatereimbere kuko amagamboyanyu yatuma avangirwa ntakomeze kudukoma muzik

  • DAVIDE
    Ku wa 29-01-2023

    Andika Igitekerezo HanoNSHAKAINDILIMBO

  • DAVIDE
    Ku wa 15-01-2023

    Andika Igitekerezo HanoNUKOMUTALIKUMAINDILIMBOYAJUNO

  • DAVIDE
    Ku wa 15-01-2023

    Andika Igitekerezo HanoNUKOMUTALIKUMAINDILIMBOYAJUNO

  • Fefe b
    Ku wa 13-12-2022

    Juno bamureke ntekereza atazasubira

  • nkiranuye eric
    Ku wa 28-10-2022

    kubona indimboshya kuri Goog

  • 0788227562
    Ku wa 10-08-2021

    Patric Habarugira Yagiyehe

  • nsengiyaremye dismas
    Ku wa 8-08-2021

    mwiriwe neza.mwambwiyabakinnyi APR yaguze.nabishaka.bose

IZASOMWE CYANE

To Top