Imyidagaduro

K8 Kavuyo ntiyahiriwe n’urugendo rugaruka i Kigali

K8 Kavuyo ntiyahiriwe n’urugendo rugaruka i Kigali

Umuraperi Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo ntabwo yahiriwe no kugaruka mu Rwanda cyane ko nyuma y’iminsi mike ahageze yahise atabwa muri yombi azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho yafatanywe n’abarimo King James na Shaddyboo.

Uyu muraperi usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze minsi mike mu Rwanda aho amakuru avuga ko yazanye na King James na we wari umaze iminsi muri USA.

Kavuyo wari wagarutse ku ivuko, ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 29 Nyakanga 2021 yafatiwe mu karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba ari kumwe na Shaddyboo, King James n’abandi bantu 5 aho bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Umuhanzi King James mu makuru ya Televiziyo Rwanda yavuze ko bo basabye uruhushya bakarubaha ariko ntibari bazi ko akarere ka Rutsiro kari muri Guma mu Rugo.

Tati “twebwe dusaba uruhushya bararuduhaye, ntabwo twari tuzi ko hano bari muri Guma mu Rugo, natwe twabimenye tugeze hano, ni ukwirinda nyine tugakurikiza ingamba.”

Shaddyboo avuga ko bari bagiye kugura ibibanza muri aka gake ariko bakora amakosa yo kugenda batipimishije.

Ati “Twari turi muri maison de passage, icyo navuga ikibazo cyabayemo ni uko tutigeze twipisha Coronavirus, twari tuje mu bintu bya business byo kugura ibibanza inaha.”

CIP Bonaventure Twizere Karekezi akaba umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho bari mu busabane banywa inzoga.

Ati “twabasanze bari mu nzu bari mu busabane, kandi ubusabane ntibwemewe, bari mu nzu banywa inzoga nibwo busabanae bari barimo.”

“Bari barenze ku mabwiriza, urumva abantu 8 bari bateraniye ahantu, urumva aka karere ka Rutsiro turi muri Guma mu Rugo, aho bari bateraniye bari barenze ku mabwiriza kuko bari baturutse ahantu hatandukanye, amabwiriza avuga ko gusurana bitemewe ariko bo bari baturutse hirya no hino.”

Nyuma yo kuganirizwa n’ubuyobozi ku munsi w’ejo hashize, ibi byamamare n’abandi bari kumwe baciwe amande ndetse basabwa kwipimisha buri muntu ku giti cye, ni nyuma y’uko ubwo bafatwaga bahise bafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango mu Karere ka Rutsiro.

K8 Kavuyo ntabwo yahiriwe no kugaruka i Kigali
King James ari mubafshwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus
Shaddyboo yavuze ko bari bagiye kugura ibibanza i Rutsiro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nuwayezu Marie claire
    Ku wa 3-08-2021

    Nukubabarira kuko nabo niba arisomo baribone icyorezo cyirihope twubahirize ingamba.

  • tuyishimire Gilbert
    Ku wa 2-08-2021

    Nukubababarira rwox murutsiro niwacu ntakibazo nibac bashakaga kuhateza imbere?

IZASOMWE CYANE

To Top