Imyidagaduro

Kantengwa Judith wasambanyijwe ku gahato n’abasirikare yashinze umuryango wihariye

Kantengwa Judith wasambanyijwe ku gahato n’abasirikare yashinze umuryango wihariye

Kantengwa Judith[Heard] aherutse guhishura ibihe bishaririye yaciyemo mu buzima, birimo gusambanywa ku gahato na nyirarume kongeraho abasirikare babikoze bamufatiyeho imbunda.

Ubu, yashinze umuryango ugamije kwita ku bakobwa bahuye n’ikibazo cyo gufatwa ku ngufu no guhangana n’iki kibazo cyabaye akarande muri Uganda.

Uyu munyamideli ukomoka mu Rwanda, yabwiye Chimpreports ko umuryango mushya yashinze ‘Day One Global’ uzashyira imbere cyane gukora ubukangurambaga burwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore by’umwihariko akibanda muri Uganda.

Yashimangiye ko mu byo azakora harimo no gushakira ubuvuzi abagezweho n’ingaruka z’ihohotera rishingiye ku gitsina, kubashakira ibigo bibitaho no gusubiza mu ishuri abarivuyemo.

Yagize ati “Ndashaka kuba impinduka ya buri wese wahuye n’iki kibazo cyangwa uwabishowemo mu buryo ubwo ari bwo bwose agasambanywa ku ngufu.”

Umushinga wa Judith Heard, wakiranywe yombi muri Uganda nyuma y’igihe kinini ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore rikomeza gukaza umurego.
Judith Heard uri mu banyamideli bakomeye mu karere, aherutse kubwira BBC ko ubuzima bwe butigeze buba bwiza kuva mu buto kugeza aciye akenge akiyitaho.

Mbere yo kuganira na BBC, yari yahishuye ko yasigiwe ibikomere no gusambanywa ku gahato na nyirarume mu ijoro ryabanjirije ikizamini gisoza amashuri abanza.

Yavuze ko akimara gusambanywa yavuye mu kizamini ahita ajya gushaka icumbi i Nyamirambo. Yahabaye ubuzima bugoye nk’umuririmbyi wakundaga gusubiramo iza ‘Shania Twain’, yabivuyemo akora mu kabari atangira kubona amafaranga yo kwibeshaho.

Judith Heard aherutse guhishura ko yasambanyijwe ku gahato n'ingabo muri Congo

Nyuma ngo yaje kujya i Goma abifashijwemo n’umugore wamubwiye ko agiye kumuhuza n’umuntu uzamuhindurira ubuzima. Ntibyatinze yaje kugerayo aho guhabwa akazi keza ku munsi wa mbere afatwa ku ngufu n’abasirikare bamusambanyije bamufatiyeho imbunda.

Ni urugendo rurerure kandi rugoye iyo asobanura ibyo yaciyemo kuva i Goma kugeza yongeye guhura n’umuryango we i Kampala.

Judith Heard aheruka kuza mu Rwanda ayobora ibirori byahuje ibyamamare
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top