Imyidagaduro

Kats ukundana na Fille yavuze icyatumye amupfukamira mu ruhame

Kats ukundana na Fille yavuze icyatumye amupfukamira mu ruhame

Impera z’icyumweru gishize zasize umuhanzikazi Fille Mutoni n’umukunzi we bavugwa bidasanzwe muri Uganda, nyuma yaho amupfukamiye ku rubyiniro amusaba imbabazi kubera kumuca inyuma.

Umwuka hagati y’aba bombi umaze igihe utari mwiza nyuma y’aho bivuzwe ko MC Kats ukundana na Fille yamuciye inyuma akaryamana n’undi mukobwa witwa Shaddia ndetse agafatirwa mu cyuho.

Nyuma y’ukwezi aba bombi baniteguraga kurushinga batavuga rumwe, hakwirakwiye amashusho agaragaza ibyareye mu gitaramo cya Fille, uyu musore akamusanga ku rubyiniro ubwo yari ari kuririmba agashinga amavi amusaba imbabazi.

MC Kats yamwiseguyeho agira ati "Twanyuranye muri byinshi, nakunyujije mu miraba myinshi, ariko Fille ndagusaba kumpa imbabazi."

Gusa ibi bisiga umunabi mu bafana b’uyu mukobwa bari biteze ko MC Kats yongera kumusaba kuzamubera umugore ubugira kabiri nyuma yo guca inyuma y’umubano wa mbere. Bamwe bahise bamwuka inabi bagaragaza ko adakwiye izo mbabazi ndetse yari kureka kuzisaba.

Hari abandi ariko bahise bamucyurira bamwita "umusore w’inganzwa" kubera gupfukamira Fille, bakabihuza n’uburyo uyu mukobwa yigeze kumukubita akamugira intere.

Nyuma yo kukwa inabi n’abafana ku buryo yitwara mu rukundo, MC Kats yanditse kuri Instagram abivugaho yifashishije amagambo agira ati "Ntugatinye kuvuga ikikurimo, ntabwo ukeneye uburenganzira bw’uwo ari we wese."

MC Kats na Fille bafitanye umwana w’umukobwa bibarutse ku wa 22 Werurwe 2015 mu Bitaro bya Kampala Independent Hospital biri i Ntinda mu Mujyi wa Kampala. Batangaje ko bagiye kubana muri Gicurasi uwo mwaka ariko nyuma biza kuzamo kidobya.

Mutoni Fille yamenyekanye cyane mu Rwanda nyuma yo gukorana indirimbo na Bruce Melody bayita ‘Hallo’. Afite izindi ndirimbo zakunzwe muri Uganda zirimo "Its not about money," "Got no money," "Double Trouble" n’izindi.

Uyu musore yavuzweho guca inyuma Fille akaryamana n’abandi bakobwa

Aba bombi bafitanye umwana w’umukobwa w’imyaka itatu

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top