Umuhanzi Nyarwanda, Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] n’umugore we Kunda Alliance Yvette bari mu byishimo bikomeye nyuma ya kwibaruka imfura ya bo.
Umugore wa Kenny Sol akaba yibarutse ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 2 Gicurasi 2024.
Bibarutse imfura ya bo nyuma y’amezi 4 Kenny Sol na Alliance basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu murenge wa Nyakabanda tariki 5 Mutarama 2024, ni mu gihe tariki ya 6 Mutarama basezeranye imbere y’Imana.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kenny Sol tariki ya 19 Mata yashyizeho amafoto agaragaza ko we n’umugore we usanzwe uba muri Canada bitegura kwibaruka.
Tariki ya 24 Mata, Kenny Sol akaba yarashyize hanze amashusho y’indirimbo ’2 in 1’ yavuze ko yatuye umugore we n’umwana we bitegura kwibaruka, ni amashusho yifashishijemo umugore we.
Ibitekerezo