Imyidagaduro

Kenny Sol yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we

Kenny Sol yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we

Umuhanzi Nyarwanda ugezweho muri iyi minsi ukunzwe cyane n’abiganjemo urubyiruko, Kenny Sol yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we, Yvette Kunda Alliance.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kunda yashyizeho ikiganza cyambaye impeta giherekezwa n’amagambo agira ati "yansabye kuzamubera umugore nanjye mvuga yego."

Aba bombi bamaze igihe mu munyenga w’urukundo ariko ku mpamvu za bo bwite bahisemo kugira urukundo rwa bo ibanga rikomeye kugeza habura iminsi mike ngo bakore ubukwe.

Ubwo Kenny Sol yari akubutse muri Canada gukora igitaramo, Kunda ni we wamwakirije indabo ku kibuga cy’indege ndetse anemeza ko ari umukunzi we ariko kuko benshi batamuzi mu rukundo ntibabyemera.

Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024 ari bwo Kenny Sol aza gusezerana imbere y’amategeko na Kunda ukubutse mu kwiga mu Bushinwa.

Kenny Sol yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we
Kunda Alliance, umukunzi wa Kenny Sol
Kenny Sol agiye gukora ubukwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top