Umuhanzi Nyarwanda, Kenny Sol yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Kunda Yvette.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024 ni bwo Kenny Sol na Kunda Yvette basesekanye ku murenge wa Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge aho basezeraniye.
Kenny Sol wakunzwe mu ndirimbo ’Haso’, ’Say My Name’ n’izindi, n’umukunzi we ukomotse mu Bushinwa, basesekaye kuri uyu murenge bacungiwe umutekano n’umugabo w’ibigango umenyerewe gucungira umutekano ibyamamare, uzwi ku izina rya Mubi.
Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko ku mugoroba w’ejo hashize ari bwo Kunda yatangaje ko Kenny Sol yamwambitse impeta y’urukundo amusaba ko yazamubera umugore undi na we ahita abyemera.
Byose bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize Kenny Sol yari yagiye gufata irembe. Biteganyijwe ko n’indi mihango y’ubukwe ari vuba.
Ibitekerezo