Kenny Sol yavuze producer yemera hagati ya Prince Kiiiz na Element
Umuhanzi nyarwanda Kenny Sol yanze kuripfana maze avuga ko Producer Prince Kiiiz ari umuhanga ariko na none Element ari ntagereranywa.
Abinyujije kuri Instagram ye, Kenny Sol yasabye abakunzi be kumubaza ibibazo bashaka na we akabasubiza.
Umwe mu bakunzi be yamubajije ati "Prince Kiiz cyangwa Element? Kuri wowe ninde urenze undi."
Keny Sol yavuze ko bose ari abahanzi beza ariko na none Producer Element atagereranywa amurenze.
Ati "Bose ni abahanga ariko Element ntabwo agereranywa."
Uretse kuba Kenny Sol na Element bose babarizwa mu nzu imwe itunganya umuziki ya 1:55AM, kuva na mbere barakoranaga, indirimbo nyinshi za Kenny Sol ni Element wazikoze harimo na ’Haso’ yakoze akiri muri Country Records yatumbagije izina ry’uyu muhanzi cyane.
Mu ntagiriro za 2023 ni bwo aba ba-producer bafatwa nk’abambere mu gihugu mu bijyanye no gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi babisikanye, Element yaratunguranye atandukana na Country Records yamushyize ku itara yerekeza muri 1:55AM yari ivuyemo Prince Kiiiz wahise ujya kumusimbura Country Records.
Ibitekerezo