Imyidagaduro

Kenny Sol yifashishije umugore we mu mashusho y’indirimbo yamutuye n’imfura ya bo (VIDEO)

Kenny Sol yifashishije umugore we mu mashusho y’indirimbo yamutuye n’imfura ya bo (VIDEO)

Umuhanzi Nyarwanda Kenny Sol yashyize hanze amashusho y’indirimbo ’2 in 1’ by’umwihariko yatuye umugore we ndetse n’imfura ya bo bitegura kwibaruka.

Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] uyu munsi ni bwo yashyize hanze amashusho y’indirimbo ’2 in 1’ (babiri muri umwe), indirimbo ye ya mbere akoze kuva yagera muri Kompanyi ireberera inyungu z’abahanzi ya 1:55AM.

Iyi ndirimbo mu mashusho ya yo akaba yarakoresheje umugore we Kunda Alliance Yvette aho bitegura kwibaruka imfura ya bo.

Mu butumwa yashyize hanze ateguza abantu ko agiye kuyisohora, yavuze ko ari indirimbo atuye by’umwihariko umugore we n’umwana we w’imfura bitegura kwibaruka.

Ati "nyituye umugore wanjye n’imfura yanjye. Na none nyituye abantu bari mu rukundo uyu munsi, urukundo ruraryoha."

Ni indirimbo y’urukundo aho Kenny Sol hari aho yumvikana aririmba ko amakosa yose yayaretse kubera urukundo.

Tariki ya 19 Mata 2024 ni bwo Kenny Sol yatangaje ko we n’umugore we basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 5 Mutarama 2024, bakaba bitegura kwibaruka imfura ya bo.

Ni indirimbo yakorewe muri 1:55AM aho yakozwe na Muriro ni mu gihe mu buryo bw’amashusho yayobowe anatunganywa na Fayzo Pro.

Amashusho y'iyi ndirimbo yifashishijemo umugore we
Kenny Sol n'umugore we baritegura kwibaruka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top