Imyidagaduro

Kenza ukomoka mu Rwanda yabaye Nyampinga w’u Bubiligi (AMAFOTO)

Kenza ukomoka mu Rwanda yabaye Nyampinga w’u Bubiligi (AMAFOTO)

Kenza Ameloot w’imyaka 21 y’amavuko ufite inkomoko mu Rwanda, ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi 2024.

Ni mu muhango waraye ubaye mu ijoro ryakeye ku wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024 muri Da Panne (West Flanders).

Urubyiruko rutari munsi y’ibihumbi 2 rwaturustse mu bice byose by’u Bubiligi ni rwo rwari rwasabye guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi 2024, ikamba ryaje kwegukanwa na Kenza ufite inkomoko mu Rwanda ubu uba Ghent, Estelle Toulemonde aba igisonga cya mbere.

Kenza watsindiye imodoka nk’igihembo gikuru, hakiyongeraho amatike y’ingendo n’ibindi, yavuze ko yishimiye kwegukana iri kamba.

Ati "ntabwo nari namenye ko natsinze ariko birumvikana ko nishimye cyane."

"Ndifuza gufasha abantu by’umwihariko abakiri bato. Numva ko hari icyo nahindura nka Nyampinga w’u Bubiligi."

Bamwe mu bari bagize akanama nkemurampaka katoye Kenza, barimo Meya wa De Panne, Bram Degrieck ndetse Darline Devos umwe mu bategura iri rushanwa.

Mu Kuboza 2023 ubwo yarimo yiyamamariza kuba Nyampinga w’u Bubiligi, Kenza mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI ni bwo yahishuye ko afite inkomoko mu Rwanda ari ho nyina akomoka.

Yavuze ko buri nyuma y’imyaka 2 yazaga mu Rwanda akahamara amezi 2, yakundaga kuba ari i Gikondo aho sekuru na nyirukuru bari batuye nyuma baza kwimukira Nyarutarama.

Ameloot uheruka mu Rwanda 2023, yagaragaje ko nka zimwe mu mbogamizi yagiye ahura na zo zo kuba ari Umunyarwanda ku rundi ruhande ari Umubiligi ari uko mu Rwanda bamwita umuzungu akumva biramubangamiye.

Ikinyarwanda aracyumva ariko kukivuga biramugora kuko atigeze agira amahirwe yo kwiga mu mashuri yo mu Rwanda.

Kenza ukomoka mu Rwanda yabaye Nyampinga w'u Bubiligi 2024
Kenza akomoka mu Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top