Imyidagaduro

Kevin Kade aravugwa mu rukundo n’umunyamideli wavuzweho gukundana na Diamond Platnumz (AMAFOTO)

Kevin Kade aravugwa mu rukundo n’umunyamideli wavuzweho gukundana na Diamond Platnumz (AMAFOTO)

Umuhanzi Kevin Kade aravugwa mu rukundo n’umunyamideli wo muri Tanzania witwa Jasinta Makwabe, wigeze guhagararira Tanzania mu irushanwa rya Miss Africa Calabar mu 2021, akaba umwe mu nkumi zavuzwe mu rukundo na Diamond Platinumz.

Ni inkuru zaje nyuma y’amafoto Jasinta Makwabe yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe na Kevin Kade ubona bahuje urugwiro n’andi amuteruye, bisemburwa n’ubutumwa uyu munyamideli yakurikije aya mafoto ati ‘Love’ (Urukundo).

Ni amafoto yasamiwe hejuru ku mbuga nkoranyambaga benshi batangira kuvuga ko Jasinta yaba ari we wigaruriye umutima wa Kevin Kade.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI avuga ko Kevin Kade amaze iminsi ari kubarizwa muri Tanzania, aho ari kumwe na The Ben ndetse na Producer Element mu bikorwa bitandukanye by’umuziki akaba ari ho yahuriye n’uyu munyamideli batangiye kuvugwa mu rukundo.

Kevin Kade na The Ben bari kubarizwa muri Tanzania mu bikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo bakoranye bateganya gushyira hanze mu gihe kiri imbere, muri uru rugendo rwa bo bajyanye na Producer Element kugira ngo nihagira amahirwe babona yo gukorana indirimbo n’abahanzi bo muri iki gihugu bitazabagora.

Kugera ubu hagiye hanze amashusho agaragaza Kevin Kade n’umuhanzi Marioo wo muri Tanzania bahuje urugwiro, bica amarenga ko urugendo rw’aba bahanzi muri iki gihugu rushobora gusiga bakoranye indirimbo.

Bivugwa ko Jasinta Makwabe uri mu banyamideli bakomeye muri Tanzania ashobora kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Kevin Kade na The Ben cyane ko akunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo akazi afatanya no kumurika imideli n’ibindi akora bimwinjiriza amafaranga.

Kevin Kade aravugwa mu rukundo n'umunyamideli wo muri Tanzania, Jasinta
Bagaragaye bahuje urugwiro

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top