Imyidagaduro

King James na Shaddyboo bafunzwe

King James na Shaddyboo bafunzwe

Umuhanzi nyarwanda Ruhumuriza James uzwi nka King James na Mbabazi Shadia wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo na K8 Kavuyo bafunzwe bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Aba uko ari batatu bakaba barafashwe bari kumwe n’abandi bantu 5 ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021 mu Ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza.

CIP Bonaventure Twizere Karekezi akaba umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho bari mu busabane.

Ati “Yego nibyo batawe muri yombi ari abantu umunani kubera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19, bari hariya ku kiyaga cya Kivu mu Murenge wa Boneza.”

Gusa Shaddyboo na King James bavuga ko bari bagiye muri aka karere mu bikorwa by’ubucuruzi. Nyuma yo gufatwa bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango mu Karere ka Rutsiro.

King James (ubanza ibumoso) na Shaddyboo(wa kane) bafunzwe bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus
King James yafatiwe Rutsiro yarenze ku mabwiriza
Shaddyboo yambaye amapingu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Eric mabano
    Ku wa 2-08-2021

    Abahungu bacu bihangane kd bababarirwe

IZASOMWE CYANE

To Top