Imyidagaduro

King James yavuze impamvu atacyubahiriza Isabato cyane (VIDEO)

King James yavuze impamvu atacyubahiriza Isabato cyane (VIDEO)

Umuhanzi nyarwanda, Ruhumuriza James uzwi nka King James ukunzwe na benshi akaba asengera no mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa 7 yahishuye ko atacyubahiriza isabato nk’uko bisanzwe bitewe n’akazi kenshi.

Uyu muhanzi arimo kwitegura gusohora Album yise ‘Ubushobozi’ aho izaba iriho indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi barimo Ariel Ways, Bull Dogg ndetse n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi.

Avuga ko impamvu yahisemo gukorana indirimbo na Israel Mbonyi ari uko asanzwe ari inshuti ku buryo no kuganira ku mishinga byoroha, ikindi akaba ari n’umuhanzi ukora indirimbo zikora ku mitima ya benshi.

King James kandi akaba yabwiye ISIMBI ko muri iyi minsi asa n’uwasubiye inyuma mu bijyanye no guterana mu materaniro, ahanini bikaba biterwa no kubura umwanya.

Ati “Gusenga ndasenga ariko ntabwo mperutse ntabeshye, nateraniraga i Nyamirambo no ku Ruyenzi dufite urusengero, njya njyayo, nagiyeyo nka kabiri (ku Ruyenzi). Ntekereza ko ari ikintu umuntu yakongera agakoraho, gusenga umuntu aba asenga ahubwo guterana niho haje intege nke.”

“Navuga ko nta cyihariye cyansubije inyuma, ahubwo tujya tugira imbogamizi y’uko ibintu byinshi dukora akenshi biba mu majoro, iminsi ihura na weekend abantu baba bagomba gusenga ugasanga biratugoyemo ukuntu.”

Yakomeje avuga ko nk’umuntu usengera mu Itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa 7 yubaha Isabato ariko ngo nta cyiyubahiriza cyane.

Ati “Ndayubaha nubwo bitari nka mbere. Ntabwo navuga ko nyubahiriza 100%, kubera imirimo dukora ntabwo rwose nabeshya abanyarwanda y’uko nyubahiriza 100% ariko iba indi ku mutima.”

Album yitegura gusohora azayicururiza ku rubuga rwa ‘Zana Talent’, urubuga rushya yashinze, izaba yamaze kugera kuri uru rubuga ku buryo n’abantu batangira kuyigura guhera tariki ya 12 Ukuboza 2021, ikaba izaba igura ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda.

Album izaba igizwe n’indirimbo 17, ari zo; ’Ejo’, ’Ubanguke’, Ndagukumbuye’ yakoranye na Ariel Wayz, ’Ubushobozi’ yitiriye Album, ’Ubudahwema’, ’Habe Namba’, ’Uhari Udahari’, ’Uyu Mutima’, ’Nyabugogo’, ‘Reka Gukurura’, ‘Kimbagira’, ’Nyishyura Nishyuke’, ’Ikiniga’, ’Nzakuguma Iruhande’, ’Pinene’ yakoranye na Bull Dogg, ’Hinduka’ ndetse na ’Inshuti Magara’ yakoranye na Israel Mbonyi.

King James yahishuye ko atacyubahiriza Isabato nk'uko bikwiye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nzeyimana EUGENE
    Ku wa 2-12-2021

    Igitekerezo nukumwihanganisha ,ababivuganabosibo??

IZASOMWE CYANE

To Top