Kinondoni Municipal Council FC [KMC FC], yamaze gusezera ku bakinnyi 10 batazakomezanya mu mwaka utaha w’imikino, ni abakinnyi barimo n’umunyarwanda Mugiraneza Jean Baptiste Migi.
Migi usanzwe ukina mu kibuga hagati atandukanye n’iyi kipe nyuma y’imyaka 3 ayikinira. Muri iyi myaka nta gikombe yigeze ayihesha.
Yayigezemo 2019 avuye muri APR FC yari imaze kumusezerera, umwaka we wa mbere yabonye umwanya uhagije wo gukina ariko imyaka yakurikiyeho byagiye bihinduka umwanya wo gukina uba muke.
Uretse Migi iyi kipe ibarizwa mu gace ka Kinondoni yasezeye ku bandi bakinnyi 9 ibashimira ibyo bayifashije ndetse inabifuriza amahirwe masa ahandi bazerekeza.
Abo bakinnyi barimo abanyatanzaniya Ally Ramadhan ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, Hassan Kessy Ramadhan, abanyezamu babiri Sudi Dondola na Denis Richard.
Yasezereye kandi Abasi Kapombe, Hassan Kabunda, Nickson Kibabage, Martin Kigi na Hassan Kapalata.
Migi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda no hanze yarwo arimo Azam FC, Gor Mahia, APR FC na Kiyovu Sports, bivugwa ko ashobora umupira we kuwusoreza muri Kiyovu Sports.
Ibitekerezo