Imyidagaduro

Ku munsi wo gutanga ikamba, bitunguranye Miss World yitabiriwe na Ingabire Grace yasubitswe

Ku munsi wo gutanga ikamba,  bitunguranye Miss World yitabiriwe na Ingabire Grace yasubitswe

Mu ijoro ry’uyu munsi ku wa Kane tariki ya 16 Ukuboza nibwo hagombaga gutangwa ikamba kuri Nyampinga uhiga abandi ku Isi wa 2021 (Miss World 2021) mu irushanwa ririmo kubera muri Puerto Rico ariko ryaje gusubikwa nyuma y’uko bamwe mu bakobwa baryitabiriye banduye Coronavirus.

Mu izina rya Julia Morley uhagarariye Miss World, basohoye itangazo bavuga ko ikamba ritagitanzwe irushanwa risubitswe mu gihe cy’iminsi 90 mu rwego rwo kurengera abahatana ndetse n’abandi bafitemo akazi.

Yagize ati "Miss World 2021 yasubitse by’agateganyo gusoza irushanwa ryagombaga kwerekwa Isi yose riri kubera muri Puerto Rico kubera inyungu z’umutekano by’abahatana, abakozi n’abaturage muri rusange. Irushanwa rizaba muri Puerto Rico Coliseum José Miguel Agrelot mu minsi 90 iri imbere.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’uko hari abanduye iki cyorezo abakobwa bose bahise bashyirwa mu kato kugeza igihe bizagaragarira ko nta bwandu bafite, bazahita bategerwa basubire mu bihugu byabo.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 70 amakuru avuga17 ari bo banduye, rikaba risubitswe nyuma y’uko n’irya 2020 ritabaye kubera iki cyorezo cyugarije Isi.

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Ingabire Grace wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021.

Miss World yasubitswe ku munota wa nyuma
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top