Imyidagaduro

Ku nshuro ya mbere Bruce Melodie yahuye na Shaggy

Ku nshuro ya mbere Bruce Melodie yahuye na Shaggy

Ku nshuro ya mbere, umuhanzi Nyarwanda, Itahiwacu Bruce (Bruce Melodie) yahuye n’umunyabigwi mu muziki wa Amerika n’Isi yose muri rusange, Shaggy baheruka gukorana indirimbo.

Aba bombi bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Bruce Melodie yitabiriye ibitaramo bya ’iHeartRadio Jingle Ball Tour’ bitegurwa na iHeart Radio ku bufatanye n’Ikigo cy’Imari cyitwa Capital One, na Shaggy azaririmbamo.

Aba bombi bahuye nyuma yo gusubiramo indirimbo ya Bruce Melodie "Funga Macho" ikaza yitwa "She’s Around", gusa bari batarahura bavuganaga kuri telefoni gusa cyane ko n’amashusho y’iyi ndirimbo buri umwe yayafatiye aho ari bakayahuza.

Mu mashusho magufi ndetse n’ifoto Bruce Melodie yasangije abamukurikira, yaherekejwe n’amagambo avuga ko we n’ikipe ye hari imishinga barimo kuganira n’uyu munyabigwi kandi yishimiye guhura na we.

Ibi bitaramo byatangiye tariki ya 26 Ugushyingo bikazasozwa ku wa 16 Ukuboza 2023, Bruce Melodie na Shaggy bazaririmba muri bibiri gusa ikiba uyu munsi tariki ya 28 Ugushyingo mu Mujyi wa Dallas muri Dickies Arena, haraba hari n’abandi bahanzi nka Flo Rida, AleXa, Big Time Rush n’abandi.

Aba bahanzi bazagaruka ku rubyiniro tariki ya 16 Ukuboza 2023 mu Mujyi wa Miami muri Amerant Bank Arena yakira ibihumbi birenga 20.

Ibi bitaramo bizazenguruka imijyi 10, byitezwemo abahanzi benshi ariko abahanzwe amaso ni; Usher, Olivia Rodrigo, Nicki Minaj, SZA, Niall Horan, One Republic, AJR, Sabrina Carpenter, Flo Rida, Melanie Martinez, David Kushner.

Bruce Melodie yishimiye guhura na Shaggy
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top