Imyidagaduro

Lorenzo wa RBA yigaramye Semuhungu umushinja kumusebya kubera kumwima urukundo

Lorenzo wa RBA yigaramye Semuhungu umushinja kumusebya kubera kumwima urukundo

Umunyamakuru w’imikino w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Musangamfura Christian Lorenzo yahakanye ibyo Semuhungu Eric yamushinje ko amusebya kuko yamwatse urukundo.

Ibi byose byatangiye ubwo Lorenzo yagaragaje ko adashyigikiye ibyo Semuhungu yakoze ku mukino wa Gasogi United na Rayon Sports wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Semuhungu wiyemerera ko aryamana n’abo bahuje igitsina, kuri uyu mukino yagaragaye muri Stade Amahoro abyina imbere y’imbaga bamwe bafashe nk’ibiteye isoni batamushimiye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko ibi bitari bikwiye gukorerwa muri Stade ahantu hari abantu, yifashishije amashusho ya Semuhungu arimo abyina.

Ati "abana ntabwo bazongera guhabwa ikaze muri Stade."

Yahise akurikizamo ubutumwa bugira buti "ntabwo nzareka kuza muri Stade kubera uyu mwanda utejejwe mwita imyidagaduro. Ntabwo ntabyemera igiciro icyo ari cyo cyose ntabwo wangura."

Semuhungu Eric akaba yahise amusubiza ko impamvu avuga ibi ari uko yamusabye urukundo undi ararumwima, yashyize ashyira hanze n’ibiganiro bagiranye.

Ati "Umunyamakuru wo kuri RBA witwa Lorenzo uri kunsebya Muri Public kubera namwimye urukundo, wari waranzegereje unsaba amafaranga, mbabarira urekere aho kunsebya kuko nukomeza ndagushyira hanze ibyo uri kwigira ngo bagushime ni uko batakuzi. Injiji gusa."

Yunzemo ati "Mube mumbikiye izi Screenshot, baca umugani mu ikinyarwanda ngo umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahagarara, uyu musangirangendo kanze turebe ibye neza."

Lorenzo yigaramye Semuhungu
Semuhungu Eric yavuze ko yamwimye urukundo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top