Imyidagaduro

Marina bitunguranye yarwariye muri Nigeria yisanga mu bitaro

Marina bitunguranye yarwariye muri Nigeria yisanga mu bitaro

Umuhanzikazi Nyarwanda Marina Deborah arembeye i Abuja muri Nigeria aho bamusanzemo Malaria.

Marina wari umaze iminsi muri Ghana mu bikorwa bya Muzika yakomereje muri Nigeria ari naho yaje kurwarira.

Uyu muhanzikazi avuga ko na we atazi uburyo yageze kwa muganga kuko nyuma y’iminsi 2 ageze muri iki gihugu yisanze mu bitaro.

Kwa muganga bakaba bamusanzemo Malaria, bamuhaye imiti ndetse akaba yizeye ko mu gihe cya vuba ari buze kuba ameze neza.

Arwaye nyuma yo gusohorera indirimbo muri Ghana yise ’Mon Bebe’ yaje nyuma yiyo yise ’Avec Toi’.

Marina Deborah arembeye muri Nigeria
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top