Marina yasohoye indirimbo ’I’m sorry’ isaba imbabazi ku makosa yakoreye The Mane n’abafana be
Nyuma y’uko yiyunze n’inzu itunganya umuziki ya The Mane Music Label, ikaba ari nayo irerebera inyungu ze muri muzika, umuhanzikazi nyarwanda Marina yasohoye indirimbo ’I’m sorry’ asaba imbabazi The Mane.
Mu mpera za Mata 2021 nibwo Marina yatangaje ko yatandukanye na The Mane Music Label k’ubwumvikane bw’impande zombi abashimira ibyo bamukoreye.
Bidateye kabiri, Bad Rama akaba umuyobozi w’iyi nzu itunganya umuziki, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko uyu muhanzikazi yamaze kugaruka muri The Mane ndetse agiye gusohora indirimbo isaba imbazi inakubiyemo byose ku isezera rye, hari mu mpera z’ukwezi gushize.
Iyi ndirimbo ikaba yamaze gusohoka aho Marina yumvikana asaba imbabazi.
Hari aho avuga ko na we ari umuntu yakosa ariko ibyo yakoze yari ameze nk’uri kurota.
Ati"Byasaga nk’aho ndi kurota bituma nkora ibidakwiye, I’m Sorry ku bw’amakosa yose nanjye ndi umuntu nta we udakosa ku Isi!”
Akomeza avuga ko yicuza kuba imitwe y’inkuru yarabaye we agatera amarira abamukunda.
Hari aho avuga kandi ko yari yashutswe, gusa ngo ntacyo yakora ngo asubize ibihe inyuma.
Ati “Nta kintu nakora ngo nsibe ibyahise, mbishoboye nasubiza ibihe inyuma, nanjye nari nagoswe, ngera aho nicuza, sinzi uwari wanshutse."
"Mumbabarire ntabwo mpakana(I’m sorry and I can’t deny) ko nahubutse!”
Marina yinjiye muri The Mane mu mpera za 2017 ndetse akaba ari nabwo yari atangiye kwinjira mu muziki, izina yubatse yaryubakiye muri iyi nzu itunganya umuziki.
Ibitekerezo
BARAKA
Ku wa 6-09-2021JAY POLLY BURIYA YARATUBAJE ARIKO BURIYA YAZIZIKIRA MURAKOZE
-xxxx-
Ku wa 7-06-2021Rwose marina abaye intwari pee twe bwe abafana be ndetse na the man twari twara hangayitse koko
Nshimiyimana donath
Ku wa 4-06-2021Twishimiye amakuru muduha arkoxe uwashaka gusohora indirinbo bwanbere ?