Imyidagaduro

Mbaye narabikoze ari byo ikosa ryaba ari irihe? – Miss Mutesi Jolly avuga kubamushinja ifungwa rya Prince Kid

Mbaye narabikoze ari byo ikosa ryaba ari irihe? – Miss Mutesi Jolly avuga kubamushinja ifungwa rya Prince Kid

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly avuga ko nta ruhare na ruto yagize mu ifungwa rya Isimwe Dieudonne [Prince Kid], umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda, ariko ngo ibivugwa bibaye ari na byo yumva nta kosa yaba yarakoze.

Tariki ya 26 Mata 2022 nibwo Prince Kid, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitatu; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina byose yakorewe abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Ubwo yatwabwaga muri yombi hagiye havugwa byinshi ndetse benshi bashyira mu majwi Miss Mutesi Jolly ko yaba ari umwe mu bihishe inyuma y’ifungwa rye, aho yafatanyije na Miss Nshuti Muheto Divine, Nyampinga w’u Rwanda 2022 cyane ko hanagiye hanze amajwi ye avugana na Prince Kid.

Mu kiganiro yagiranye n‘ikinyamakuru ISIMBI, Mutesi Jolly yavuze ko ibyo ari ukumubeshyera kuko nta bushobozi bwo kubeshya inzego z’umutekano afite ndetse nta n’undi ubufite.

Ati “Ese reka nkubaze icya mbere cyo ntabwo mfite ubushobozi bwabeshya inzego z’ubutabera ibyo ni no gusuzugura, nta muntu n’umwe ufite ubushobozi bubeshya inzego z’ubutabera, ikindi intego z’ubutabera ntabwo zirenganya, ziriho kugira ngo zirenganure abarengana.”

Yakomeje kandi avuga ko ibyavuzwe kuri Prince Kid bibaye ari byo, we aramutse yarakoze ibyo bamushinja ntiyumva ikosa yaba yarakoze.

Ati “Kwibwira ko ari njye ubyihishe inyuma, ariko ubundi reka mbaze, mbaye narabikoze, ari byo ikosa ryaba ari irihe? Reka dutekereze ko ibivugwa ari byo ukabikora ikibazo cyaba kirimo ni ikihe? “

Yakomeje avuga ko abantu icyo bakwiye gukora ari ugusaba Imana ikamworohereza akaba umwere ariko na none icyaha nikimuhama ngo azihangane.

Ati “Umuvandimwe reka tumureke Imana izamworohereze kuko urubuga (Miss Rwanda) ni rwiza twese rwatugiriye akamaro muri rusange wenda uko yakorwaga n’ibiki tureke inzego z’ubutabera zibigemo kuko aracyari umwere kugeza icyaha kimuhamye, ashobora kuba umwere, naba umwere ni ukumwakira muri sosiyete tubishimire Imana ariko n’ataba n’umwere icyaha kikamuhama ubwo na we azabibazwa.”

Ibyo kuvuga ngo ni we na Muheto bamugambaniye si byo kuko nta nyungu bari babifitemo, ngo ibivugwa ni sinema abanyarwanda bakunda kwikinira.

Ati “Tumurangize bigende bite? Dutegure Miss Rwanda? Izo ni sinema z’abanyarwanda baba bifitiye bakunda gukina agasobanuye kakarangira, bitandukanye n’ukuri, ukuri kuzamenyekana, inzego z’umutekano tuzireke zikore akazi ka zo, tureke guca imanza.”

Mu majwi yagiye hanze ya Muheto avugana na Prince Kid amusaba kumushimisha, yumvikanye avuga ko azamufasha kugera aho Mutesi Jolly na Nimwiza Meghan bageze, benshi babifashe nk’aho na bo baryamanye na we, gusa Jolly si ko abibona kuko yabifashe nko kuba Prince Kid yarimo yiteretera umwana amubwira ibyo azamugezaho.

Ati “None se niba umuntu arimo kwiteretera umwana, akamubwira ngo ndashaka kuzakugira nka Jolly kuba akwereka icyitegererezo bihuriye he no kuba mwararyamanye? Njye nta kintu kibi mbibona kumvuga, ikibazo ni uko yankoresheje wenda ashaka gufatirana umwana w’umukobwa ariko kuvuga ko ashaka kumugeza aho Jolly ageze nta kibazo kirimo, yatangaga urugero abantu iyo batereta se ntubizi, arakubwira ngo nzaguha ikiyaga cya Kivu, yakiguha ate se?”

Prince Kid yaburanye ku ifungwa n’infungurwa by’agateganya ariko Urukiko rwanga icyifuzo cye cyo kuburana ari hanze maze akatirwa iminsi 30 y’agateganyo.

Mutesi Jolly yahakanye ibyo ashinjwa ariko ngo binabaye ari ukuri yumva nta kosa yaba yarakoze
Miss Nshuti Divine Muheto ni we watanze ikirego
Prince Kid yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top