Imyidagaduro

Meddy na Bruce Melodie bahataniye igihembo gikomeye

Meddy na Bruce Melodie bahataniye igihembo gikomeye

Indirimbo 5 nizo zihataniye igihembo cy’indirimbo yakunzwe mu mpeshyi ya 2021 ’Kiss Summer Awards 2021’ aho indirimbo ya Meddy na Bruce Melodie zasanze zihanganiye iki gihembo.

Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kane, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo Kiss FM itegura ibi bihembo yatangaje indirimbo zihataniye iki gihembo.

Indirimbo zihataniye iki gihembo cy’indirimbo yakunzwe mu mpeshyi ya 2021, ni Amata ya DJ Phil Peter yakoranye na Social Mula, Igikwe ya Gabiro Guitar na Confy, My Vow ya Meddy, na Away ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza ndetse na Katapila ya Bruce Melodie.

Abandi bahatanye mu bindi byiciro, bakaba bazatangazwa mu biganiro by’iyi Radio biri imbere.

Biteganyijwe ko ibi bihembo kubatsinze bizatangwa tariki 25 Nzeri 2021.

Mu mwaka wa 2018 igihembo cy’indirimbo cyatwawe na Nta Kibazo ya Urban Boys, Bruce Melodie na Riderman, 2019 Kontwari ya Safi Madiba, naho 2020 gitwarwa n’Igare ya Mico The Best.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top