Imyidagaduro

Meddy yasubije abavuga ko abana n’umukunzi we mu nzu

Meddy yasubije abavuga ko abana n’umukunzi we mu nzu

Umuhanzi Meddy [Ngabo Medard] usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaje i Kigali azanye n’umukunzi we Mehfira Mimi, ategerejwe mu gitaramo gikomeye ku bunani.

Meddy ari mu bahanzi bari kugarukwaho cyane n’itangazamakuru cyane muri iki gihe ahanini byakuruwe n’uko yashyizweho iterabwoba mu gihe yiteguraga kujya gutaramira mu Burundi kugeza ubwo yasubitse urugendo yari kuzahagirira mu mpera z’iki cyumweru.

Kuri uyu wa Kane yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru asobanura byinshi ku kibazo cy’ibitaramo bye mu Burundi, icyo azakorera i Kigali ku wa 1 Mutarama 2019 n’indi mishinga yakoreye muri Tanzania.

Yasobanuye ko impamvu nyamukuru yatumye atajya i Burundi ari “ikibazo cy’umutekano” utifashe neza.

Yanakuyeho urujijo ku bibaza niba koko asigaye abana mu nzu imwe n’umukunzi we Mehfri Mimi bazanye mu Rwanda. Yagize ati “Ntabwo tubana mu nzu, ntabwo ndarongora, ntabwo nakocoye[akubita agatwenge}”.

Ni ubwa mbere Mimi ageze ku ivuko ry'umukunzi we

Muri icyo gitaramo gikomeye cya East African Party gitegerejwe i Kigali ku wa 1 Mutarama 2019, Meddy azaba afatanyije n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda barimo umuraperi Riderman, Bruce Melodie, Buravan na Social Mula.

Meddy yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cya Mützig Beer Fest cyabereye i Nyamata ku wa 2 Nzeri. Icyo gihe yakurikijeho ibindi bitaramo byazengurutse mu bice bitandukanye by’igihugu yakoze byari biteguwe na Airtel.

Meddy yavuze ko atabana n'umukunzi we mu nzu nk'uko bivugwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top