Menya Claire, umukobwa wa Kankwanzi mu maraso akaba uwa Bushombe mu Runana
Izina ryabaye ikimenyabose ni Claire[cyangwa Kerere], umukobwa wa Kankwanzi na Bushombe bo mu Ikinamico Urunana, amazemo imyaka irenga cumi n’ibiri.
Ubusanzwe yitwa Umwali Aurole akaba yaramamaye nka Claire mu ikinamico, iri zina ni naryo abaturanyi bamuhamagara iwabo i Nyamirambo kuri 40. Yatangiye gukina Urunana yiga mu kiburamwaka mu mwaka wa 2005.
Icyo gihe ajya gukina Urunana ntiyari azi ibyo arimo neza nk’umwana wari umaze igihe gito atangiye kwiga kugenda no guca akenge. Yinjiye mu ikinamico ajyanwe n’umubyeyi we Muhutukazi Marie Mediatrice [uwo bakinana nka Kankwanzi ari na we nyina mu Runana].
Muhutukazi[Kankwanzi] ngo ni we cyitegererezo kuri Umwali Aurole.
Ati “Icyo gihe numvaga mama akina kuri Radio ubundi nkamubona kuri Televiziyo nkumva ndabikunze, rimwe yarambwiye ngo mu ikinamico Urunana barancaka numva ndabikunze kuko nashakaga kuzamera nka we.”
Umwali Aurole, ubu yiga mu mwaka wa kane mu ishuri rya Saint Philippe riherereye i Gikondo, mu ishami ry’ibaruramari.
Yavukiye i Kigali, i Nyamirambo ari naho abana n’umubyeyi we Muhutukazi Marie Mediatrice [Kankwanzi].
Umwali w’imyaka 17 avuga ko atajya agorwa no gukina ari umukobwa wo mu cyaro, icyamufashije cyane ngo ni uko yatangiye kubikina akiri muto bityo abikuriramo bikiyongeraho ko yumva akunze icyaro.
Ati “Uretse ko dukina ibyanditse ariko nubwo navukiye mu mujyi ubuzima bw’icyaro ndabukunda, mu gukina ndabanza nkishyira mu buzima bw’icyaro nkabona gukina nk’umwana wo mu cyaro.
Iyo Umwali na nyina bari mu rugo mu buzima busanzwe ntiwapfa kumenya ko bakinana mu Runana gusa hari igihe baterura ikiganiro ukumvamo amajwi yo kwa Bushombe na Kankwanzi i Nyarurembo.
Umwali avuga ko kuba yarahawe gukina ari umwana wa Kankwanzi ari na we nyina w’amaraso ngo “Bimfasha kwirekura mu gukina.”
Urunana runyishyurira ishuri…
Yibuka ko akinjira mu ikinamico, amafaranga ya mbere bamuhembye nyina yamuguriyemo igipupe, gusa amaze guca akenge ari we bacishaho amafaranga yabashije kwigurira telefone igezweho.
Hejuru y’inyungu nyinshi yakuye mu Runana, Umwali Aurole avuga ko igikomeye yungutse umuryango mushya ndetse ngo ni byo bimwishyurira ishuri.
Ati “Igikomeye nungukiye mu ikinamico Urunana ni uko hari inyigisho batanga ku rubyiruko nanjye ngafataho, harimo n’inyungu z’amafaranga, mbasha kwiyishyurira ishuri kubera gukina.”
Inzozi afite harimo kwagura impano ye akazavamo umuntu ukomeye mu ikinamico. Ikindi gikomeye yifuza ni ukuzaba umucuruzi uzwi mu Rwanda agakoresha ubumenyi yakuye mu ishuri.
Ati “Numva nacuruza ibintu byo kurya, ngashinga nka alimentation cyangwa byazanshobokera ngashinga hoteli.”
Umwali avuga ko i Nyarurembo ahafite inshuti z’urungano banafitanye umubano ukomeye hanze y’ikinamico nka Petero, Mutesi, Obama musaza we n’bandi.
REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA CLAIRE
)
Ibitekerezo
twizerimana theogene
Ku wa 8-10-2022itheogene nkunda urunana akarushonkawe mutesi napeteromuzongere iminota
twizerimana theogene
Ku wa 8-10-2022itheogene nkunda urunana akarushonkawe mutesi napeteromuzongere iminota
Anje
Ku wa 21-01-2022Uri umukobwamwiza cyane uzakomereze aho
NIYONSENGA JADAMASENI
Ku wa 10-10-2020MBEGAKIRERE NARINZIKO URIMUTO NONEMBONYE URIMUKURU NDABAKUNDASANA AMAHORONIHIRWE BIBANENAWA
Nisabwa Abdoul Aguero
Ku wa 9-11-2018Yewe Ndabona Ntacyo Abaye 2