Imyidagaduro

Mfite umukunzi mwiza cyane - Umuhanzi Lionel Sentore watandukanye na Bijoux (VIDEO)

Mfite umukunzi mwiza cyane - Umuhanzi Lionel Sentore  watandukanye na Bijoux (VIDEO)

Umuhanzi Nyarwanda mu Njyana Gakondo wibera i Burayi mu Bubiligi, Lionel Sentore nyuma yo gushakana n’umukinnyi wa Sinema Nyarwanda Munezero Aline [Bijoux] ariko ntibigende neza, yavuze ko ubu afite undi mukobwa kandi mwiza bari mu rukundo.

Ni kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI yahamije ko ubu anezerewe n’urukundo rushya kandi bakaba bamaranye igihe.

Ati "Umuntu rahari cyane, umuntu watowe mwiza cyane, arahari cyane ni ukuri ku Imana. Tumaranye igihe kinini, kirimo gihagije."

Abajijwe ikintu cyamutinyuye yongera kujya mu rukundo nyuma yo kudahirwa n’urugo rwa mbere, yagize ati "Ni igeno ry’Imana, Imana iba ifite ibintu igenera umuntu, ikakunyuza muri bino kugira ngo uzabone biriya, ni muri ubwo buryo nabivugamo."

Ku kijyanye n’ubukwe yirinze kuvuga byinshi ariko ahamya ko byose bishoboka kandi bikorwa n’Imana.

Muri Mutarama 2022 ni bwo Lionel Sentore na Bijoux bakoze ubukwe biyemeza kubana akaramata ariko nyuma y’igihe gito bahise batandukana.

Haiye havugwa byinshi ku cyasenye urugo rwa bo ariko muri Gicurasi 2023 ni bwo Sentore yeruriye ISIMBI ko yatandukanye na Bijoux kubera ko batabashije guhuza nta kindi.

Lionel Sentore yavuze ko ubu afite umukunzi mushya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top