Imyidagaduro

Mico The Best yasohoye indirimbo ’Amabiya’ igaruka k’ubusinzi(VIDEO)

Mico The Best yasohoye indirimbo ’Amabiya’ igaruka k’ubusinzi(VIDEO)

Umuhanzi nyarwanda Mico The Best wari umaze iminsi asohora indirimbo ziganisha mu rukundo rwo mu mashuka benshi bita ibishegu, kuri iyi nshuro yahinduye asohora indirimbo Amabiya(inzoga) igaruka k’ubusinzi.

Mu minsi ishize nibwo Mico The Best abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko agiye gusohora indirimbo yitwa ’Amabiya’.

Abantu batangiye kuvuga ko iyi ndirimbo nayo ari igishegu nk’izo amaze iminsi asohora.

Benshi bagiye bayisabanura uko bashaka bitewe n’uburyo bari bamenyereye uyu muhanzi yandikamo indirimbo ze, hari bamwe bavuze ko ashobora kuba yibeshye mu kwandika maze miri iri jambo ’Amabiya’ harimo inyajwi ishobora kuba yaramucitse akayandika atabishata

Uyu munsi ku wa Kane, uyu muhanzi akaba yashyize hanze iyi ndirimbo yitwa Amabiya bishatse kuvuga inzoga, akaba ari indirimbo igaruka ku bantu banywa inzoga aho aba agira abantu inama yo kugabanya inzoga kuko atari nziza.

Hari aho agira ati"ese twagabanyije Amabiya kuko mbyutse meze nabi, sinzi niba nanaraye iwacu, Amabiya, Amabiya, Amabiya arakwica ukabyuka ushaka andi, Amabiya, Amabiya, Amabiya atera hangover igakizwa n’andi."

Muri iyi ndirimbo yumvikanye asa n’uca amarenga y’uko inzoga zituma umuntu akora ibintu atateguye.

Mico The Best yashyize hanze indirimbo Amabiya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top